Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Ikamyo Yagonze Coaster Abarenga 10 Barakomereka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: Ikamyo Yagonze Coaster Abarenga 10 Barakomereka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2023 12:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Kanama, 2023 mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye.

Yakomerekeje bikomeye abantu batanu, abandi 13 bakomereka mu buryo wavuga ko bworoheje.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police( SP) Emmanuel Habiyaremye yabwiye Taarifa ko abakomeretse bikabije bababaye cyane igice cyo munsi y’igihimba.

Ikamyo yavaga i Muhanga igana i Kigali mu gihe coaster yavaga i Kigali ijya i Karongi.

Zakocoraniye ahitwa mu Kibuza urenze ahari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Coaster yari irimo abantu 18. Yari igiye i Karongi, ikaba yari burenge Kamonyi, igakatira i Muhanga igana Ngororero ikaboneza Karongi.

Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma abandi bajyanwa ku bindi bitaro biri hafi y’ibyo.

Ikamyo yakoze iriya mpanuka ni ikamyo isanzwe itwara amavuta ariko ngo biba ntiyari ipakiye.

Polisi ivuga ko basanze iriya mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko neza byakozwe n’uwari utwaye ikamyo, warenze igisate cy’umuhanda agenewe akagonga uwo mu kindi.

TAGGED:AbagenziCoasterfeaturedGukomerekaIkamyoImpanukaKamonyiKarongi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Niba Ushaka Amajyambere, Teza Imbere Inganda- Min Ngabitsinze
Next Article Biruta Yakiriye Ambasaderi Mushya Wa Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Burundi Bwamaze Kwegeranya Ingabo Ku Mupaka Busangiye N’u Rwanda

DRC:Abarwanyi Ba Twirwaneho Na AFC/M23 Bafashe Ahitwa Kipupu 

Mu Mafoto: Uko Jeannette Kagame Yahaye Abana Noheli

Urubyiruko Rw’u Rwanda Rurasabwa Kuba Abahamya B’Indangagaciro Zarwo

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

Perezida wa Benin Yabwiye Abaturage Ko Abashatse Kumuhirika Baruhiye Ubusa

Tanzania: Abaturage Bategetswe Kuguma Mu Rugo

Abanyamahanga Benshi Bafungiwe Mu Rwanda Ni Abo Muri EAC

You Might Also Like

Mu Rwanda

Polisi Yafashe Abo Ikekaho Kwiba Telefoni Na Mudasobwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Abasora Neza Babishimiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gifitiye ‘Umugambi’ Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kabarebe Yahererekanyije Ububasha Na Kaitesi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?