Bamwe mu batuye Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi aho kagabanira n’Akarere ka Nyarugenge bari gutabaza ubuyobozi ngo bubakize ingona zibicira abantu.
Babwiye TV1 ko hari abantu benshi bajya kuvoma ntibagaruke kubera ko ziriya nyamaswa zo mu mazi zibatwara.
Bavuga ko bajya kuvoma amazi ya Nyabarongo kubera ko ivomo bavomagaho mu minsi yashize, ryapfuye.
Inkuru y’ingona zirya abantu yaherukaga mu itangazamakuru mu mwaka wa 2020 ndetse no mu mwaka wa 2017 aho ingona zigeze kwica abantu biba ikibazo cyahagurikije inzego.
Mu mwaka wa 2020, ingona yishe umugabo wari wagiye kuroba muri uriya mugezi.
Taarifa yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abatuge Marie Josée Uwiringira ngo atubwire icyo bateganya kugira ngo barinde abaturage izo ngona ariko ntiyashoboye kwitaba telefoni.
Hagati hari umuturage witwa Habakurema wabwiye Taarifa ko kugira ngo abaturage batekane, ari ngombwa ko bahabwa amavomo menshi hafi yabo, bakarindwa kujya kuvoma Nyabarongo.
Mu murenge wa Rugalika mu karere ka @Kamonyi hari abaturage batewe impungenge n’ingona zikomeje kurya bagenzi babo baba bagiye kuvoma muri Nyabarongo bitewe n’uko ivomero bakuragaho amazi rimaze igihe ripfuye. @wasac_rwanda @RwandaLocalGov pic.twitter.com/MuN3id5ApJ
— TV1 Rwanda (@TV1Rwanda) February 15, 2023