Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Ubuhahirane Hagati ya Runda Na Rugarika Bwarahagaze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: Ubuhahirane Hagati ya Runda Na Rugarika Bwarahagaze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 May 2023 10:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko ikiraro gihuza Umurenge wa Runda n’uwa Rugarika cyangiritse, abaturage babuze uko bahahirana. Barasaba inzego bireba kugisana kugira ngo urujya n’uruza rwongere rukorwe.

Ababyeyi bo bahangayikishijwe cyane n’abana babo kuko hari impungenge ko bazagihanukamo bakagwa mu mazi igihe yuzuye cyangwa ku mabuye igihe yakamye.

Abahatuye babwiye Kigali Today ko kiriya kiraro cyangiritse mu  mvura y’umuhindo y’umwaka wa 2022.

Nyuma hubatswe ikindi kiraro ariko bidateye kabiri nacyo kirangirika.

Ubu nta modoka ishobora kukinyuraho.

Icyo kiraro gikoreshwa cyane mu gitondo abana bo mu Murenge wa Rugalika bajya kwiga mu murenge wa Runda ku Ruyenzi.

Abandi bagikoresha ni abantu bajya ku kazi mu Mujyi wa Kigali.

Andi masaha gikoreshwa ni aya nimugoroba abana batashye n’abakozi bavuye mu kazi.

Ibice by’Umurenge wa Rugalika na Ruyenzi bifatanye n’Umujyi wa Kigali bigatuma abahatuye bajya gushakira imibereho i Kigali.

Abamotari nabo bagorwa kwambuka icyo kiraro iyo batwaye abantu n’ibintu.

Hari umuturage wagize uti: “Nibura bahashyire urwego rwa DASSO niba abapolisi ari bakeya.  Ngaho nawe ibanze kwambutsa abana 400 bagiye kwiga ukongera kubambutsa bavayo, babisikana na za moto ziba zenda kubagongera kuri ibi biti nabyo byenda gutwarwa n’amazi!”

Iyo abana bavuye ku ishuri bacyuwe n’imodoka, zibageza ku kiraro zikabakuramo bakambutswa bafatanye urunana ku kiraro umwe ku wundi, bagera hakurya bagafata izindi zibajyana ku mashuri,

No mu masaha y’umugoroba ni uko bigenda!

Ubu nta modoka ishobora kukinyuraho( Ifoto @Kigali Today

Ikindi bavuga ko kibabaje ni uko hari amabuye n’umucanga bimaze igihe byarakusanyirijwe hafi aho kugira ngo bizakoreshwe basana kiriya kiraro ariko byabuze uwabibyaza umusaruro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Egide Ndayisaba avuga ko nta munsi uzwi kiriya kiraro kizaba cyarangije gutunganywa.

Icyakora ngo amasezerano yo kuzagisana yamaze gusinywa hagati y’ikigo cy’ubwubatsi  n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda.

Ku byerekeye umutekano w’abacyambuka n’amaguru na za moto, Ndayisaba avuga ko hahora abapolisi bafasha kwambutsa abantu.

Kwambuka bisaba kugira ubugenge

Gusa bagenzi bacu ba Kigali Today bageze kuri icyo kiraro ntibahasanga umupolisi n’umwe.

Egide Ndayisaba avuga ko atazi impamvu yatumye nta mupolisi ukihaza, ariko ngo mu gitondo na nimugoroba baba bahari.

Agira ati: “Ubundi hahora abapolisi bafasha abaturage kwambuka, umenya impamvu utahabasanze ari uko hari ku manywa yenda baza mu gitondo na nimugoroba ahaba hari abantu benshi, ariko turaganira na Rugalika turebe uko tugikemura bigende neza”.

Naho ku kijyanye no kuba ikiraro cyahahoze cyarangiritse ntigikorwe kandi amabuye n’umucanga bihari, avuga ko byatewe n’uko bari bagiye gukora mu buryo bworoheje baza kubisubika kugira ngo bazakore ikiraro kiri ku muhanda wo ku rwego rw’igihugu kandi  bireba RTDA.

Ati: “Uriya ni umuhanda wo ku rwego rw’igihugu, RTDA yamaze gutanga isoko kandi n’amasezerano yo kucyubaka yarakozwe, igisigaye ni ukwihutisha ikorwa ryacyo, kuko natwe turabibona ko kibangamiye imihahiranire n’imigenderanire”.

Henshi mu Rwanda hari ibiraro byangijwe n’umvura nyinshi yaguye mu bihe bitandukanye.

TAGGED:AbanafeaturedKamonyiRugarikaRundaRuyenziRwandaUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverinoma Ya Centrafrique Yashimye Polisi Y’u Rwanda
Next Article Perezida Kagame Yaganiriye N’Inzego Z’Umutekano W’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?