Nyuma y’uko ikiraro gihuza Umurenge wa Runda n’uwa Rugarika cyangiritse, abaturage babuze uko bahahirana. Barasaba inzego bireba kugisana kugira ngo urujya n’uruza rwongere rukorwe.
Ababyeyi bo bahangayikishijwe cyane n’abana babo kuko hari impungenge ko bazagihanukamo bakagwa mu mazi igihe yuzuye cyangwa ku mabuye igihe yakamye.
Abahatuye babwiye Kigali Today ko kiriya kiraro cyangiritse mu mvura y’umuhindo y’umwaka wa 2022.
Nyuma hubatswe ikindi kiraro ariko bidateye kabiri nacyo kirangirika.
Ubu nta modoka ishobora kukinyuraho.
Icyo kiraro gikoreshwa cyane mu gitondo abana bo mu Murenge wa Rugalika bajya kwiga mu murenge wa Runda ku Ruyenzi.
Abandi bagikoresha ni abantu bajya ku kazi mu Mujyi wa Kigali.
Andi masaha gikoreshwa ni aya nimugoroba abana batashye n’abakozi bavuye mu kazi.
Ibice by’Umurenge wa Rugalika na Ruyenzi bifatanye n’Umujyi wa Kigali bigatuma abahatuye bajya gushakira imibereho i Kigali.
Abamotari nabo bagorwa kwambuka icyo kiraro iyo batwaye abantu n’ibintu.
Hari umuturage wagize uti: “Nibura bahashyire urwego rwa DASSO niba abapolisi ari bakeya. Ngaho nawe ibanze kwambutsa abana 400 bagiye kwiga ukongera kubambutsa bavayo, babisikana na za moto ziba zenda kubagongera kuri ibi biti nabyo byenda gutwarwa n’amazi!”
Iyo abana bavuye ku ishuri bacyuwe n’imodoka, zibageza ku kiraro zikabakuramo bakambutswa bafatanye urunana ku kiraro umwe ku wundi, bagera hakurya bagafata izindi zibajyana ku mashuri,
No mu masaha y’umugoroba ni uko bigenda!
Ikindi bavuga ko kibabaje ni uko hari amabuye n’umucanga bimaze igihe byarakusanyirijwe hafi aho kugira ngo bizakoreshwe basana kiriya kiraro ariko byabuze uwabibyaza umusaruro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Egide Ndayisaba avuga ko nta munsi uzwi kiriya kiraro kizaba cyarangije gutunganywa.
Icyakora ngo amasezerano yo kuzagisana yamaze gusinywa hagati y’ikigo cy’ubwubatsi n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda.
Ku byerekeye umutekano w’abacyambuka n’amaguru na za moto, Ndayisaba avuga ko hahora abapolisi bafasha kwambutsa abantu.
Gusa bagenzi bacu ba Kigali Today bageze kuri icyo kiraro ntibahasanga umupolisi n’umwe.
Egide Ndayisaba avuga ko atazi impamvu yatumye nta mupolisi ukihaza, ariko ngo mu gitondo na nimugoroba baba bahari.
Agira ati: “Ubundi hahora abapolisi bafasha abaturage kwambuka, umenya impamvu utahabasanze ari uko hari ku manywa yenda baza mu gitondo na nimugoroba ahaba hari abantu benshi, ariko turaganira na Rugalika turebe uko tugikemura bigende neza”.
Naho ku kijyanye no kuba ikiraro cyahahoze cyarangiritse ntigikorwe kandi amabuye n’umucanga bihari, avuga ko byatewe n’uko bari bagiye gukora mu buryo bworoheje baza kubisubika kugira ngo bazakore ikiraro kiri ku muhanda wo ku rwego rw’igihugu kandi bireba RTDA.
Ati: “Uriya ni umuhanda wo ku rwego rw’igihugu, RTDA yamaze gutanga isoko kandi n’amasezerano yo kucyubaka yarakozwe, igisigaye ni ukwihutisha ikorwa ryacyo, kuko natwe turabibona ko kibangamiye imihahiranire n’imigenderanire”.
Henshi mu Rwanda hari ibiraro byangijwe n’umvura nyinshi yaguye mu bihe bitandukanye.