Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: ‘Umugore’ Yafatanywe Urumogi Rwinshi Yari Avuye Kurangura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: ‘Umugore’ Yafatanywe Urumogi Rwinshi Yari Avuye Kurangura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 February 2023 9:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Géraldine Mukeshimana aherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda imufatanye udupfunyika 200 tw’urumogi.

Undi wafashwe ni umucuruzi witwa Rukabu Nizeyimana Patien w’imyaka 45 ariko we yahise atoroka.

Mukeshimana afite imyaka 26 y’amavuko.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Anti Narcotic Unit, niryo ryabafashe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye avuga ko uriya mugore yafashwe nyuama y’amakuru yari amaze gutangwa n’abaturage.

Ati:  “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahawe amakuru n’umuturage wo mu mu Mudugudu wa Nyabitare ko Mukeshimana azwiho gucuruza urumogi kandi bikekwa ko avuye kururangura.”

Ngo hahise hatangira ibikorwa byo kumucungira hafi kugira ngo aze gufatwa.

CIP Habiyaremye avuga ko ku ikubitiro basanze uriya mugore afite udupfunyika 200 ariko ajya kubereka aho yari avuye kururangura bahasanga utundi dupfunyika 2,200.

Bahasanze n’a Frw 136,000 y’urwo yari yararangije kugurisha.

CIP Habiyaremye yashimiye uwatanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa.

Uwafashwe n’ibiyobyabwenge byafashwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwatorotse ngo na we ashyikirizwe ubutabera.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

TAGGED:KamonyiUmucuruziUmugoreUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugiye Gutunganya Ifu Y’Akawunga ‘Yihariye’
Next Article Umunyarwandakazi Yashinzwe Kuyobora Amashami Ya UN Muri Liberia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?