Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Yazanye Miliyoni Frw 4.5 Zo Guhemba Abakozi Barazimwiba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: Yazanye Miliyoni Frw 4.5 Zo Guhemba Abakozi Barazimwiba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 July 2023 10:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo udatangazwa amazina aherutse gusiga Miliyoni Frw 4.5 mu modoka asohotse gato agarutse asanga bayibye. Yari agiye guhemba abakozi b’aho ari kubakisha mu Kagari ka Muganza, Akarere ka Runda muri Kamonyi.

Nyuma yo kubimenyesha Polisi, abantu babiri baje gufatwa bakurikiranyweho uruhare muri buriya bujura.

Ni abasore babiri bombi bafite imyaka 30 y’amavuko.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Muganza mu Murenge wa Runda ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye avuga ko mu kwiba ariya mafaranga, bikekwa ko ababikoze bamennye ikirahure cy’imodoka batwara igikapu yari arimo.

Ati: “Polisi yahawe amakuru n’uwari wibwe ko abantu bataramenyekana bamennye ikirahure cy’imodoka ye, aho yari yasize ayiparitse ku muhanda ubwo yari aje guhemba abakozi aho yubakisha inzu mu mudugudu wa Rubona, bamutwara amafaranga miliyoni 4.5Frw.”

SP Habiyaremye avuga ko mu gukomeza gushakisha abo bantu, haje gufatwa abasore babiri, babasangana cya gikapu harimo miliyoni Frw 4 gusa.

Ngo bafashwe nyuma y’isaha imwe bibye kiriya gikapu.

Bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Runda kugira ngo hakomeze iperereza ku bujura bakurikiranyweho, mu gihe amafaranga bafatanywe yasubijwe nyirayo.

SP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru n’abagize uruhare bose mu ifatwa ry’aba bosore no kugaruza amafaranga yari yibwe.

Yaburiye abumva ko kwishora mu bujura ari byo bakwiye gukesha imibereho yabo no kubabera inzira y’iterambere, ko gutekereza neza bagahinduka kuko batazihanganirwa, bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya 166 mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167, ibihano byikuba kabiri  iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

TAGGED:AmafarangafeaturedKamonyiPolisiRunda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Yaganirije Abashinzwe Umutekano Muri Za Ambasade
Next Article Mu Bice Bimwe By’Ubushinwa Ubushyuhe Bwageze Kuri 40°C
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bagishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?