Connect with us

Mu mahanga

Minisitiri w’Ububanyi N’Amahanga Wa Centrafrique Yaje Gutsura Umubano N’u Rwanda

Published

on

Isangize abandi

Nyuma y’igihe gito Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta asuye mugenzi we wa Centrafrique Madamu Sylvie Baïpo Temon, uyu nawe yasuye u Rwanda.

Urugendo rwe i Kigali ruje nyuma y’iminsi mike RwandAir itangije ingendo i Bangui.

Abaminisitiri bombi bari buhe ikiganiro itangazamakuru.

Ubwo Minisitiri Biruta yasuraga Centrafrique yabonanye na Perezida wayo Faustin-Archange Touadéra.
U Rwanda rufitiwe icyizere na Centrafrique k’uburyo abasirikare barwo ari bo barinda Umukuru wa kiriya gihugu hamwe n’umufasha we.

Sylvie Baïpo-Temon yatangiye kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa kiriya gihugu mu Ukuboza , 2018.
Icyo gohe yari asimbuye Bwana Charles –Armel Doubane.

Yahoze ari impuguke mu by’icungamutungo wa Banki yitwa BNP Paribas guhera muri 2003.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version