Kansiime Anne Ari i Kigali Azanywe No Gusetsa Abanyarwanda

Kuri iki Cyumweru Taliki 25, Nzeri, 2022 mu masaha y’umugoroba, biteganyijwe ko umunyarwenya kazi ukomoka muri Uganda witwa Anne Kansiime ari bukore igitaramo. Ni igitaramo yatumiwemo na bagenzi be kiswe Seka Live.

Hari abemeza ko Kubiryaba Anne Kansiime ari we mugore ukorana urwenya ubuhanga kurusha bagenzi be bo muri Afurika y’i Burasirazuba.

Yaherukaga mu Rwanda mu myaka itanu ishize.

Icyo gihe yakoreye igitaramo muri Kigali Serana Hotel.

Kansiime yaraye ageze i Kigali mu masaha ashyira saa yine z’ijoro, akaba yari ari kumwe n’itsinda ry’abashinzwe kwita ku myiteguro ye mbere y’uko atangira gukina.

Bagize icyo ‘management team.’

Yabwiye abanyamakuru baje kumwakira ko ‘yiteguye’ gutuma Abanyarwanda baseka.

Kansiime ubu afite imyaka 36 y’amavuko akagira umwana umwe w’umuhungu yibarutse mu mwaka wa 2021.

Igitaramo cye kiraza kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Kiritabirwa n’abandi banyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci, Andrew Ondongo , Okello Hirray , Herbert Admin, Tycoon na Joseph.

Cyeteguwe na Nkusi Arthur nawe uri mu banyarwenya bazwi mu Rwanda.

Kansiime yatangiye ibyo gusetsa mu mwaka wa 2007 yiga muri Makerere.

Byatumye yamamara cyane agera mu bihugu bitandukanye birimo Botswana, Malawi, u Rwanda, u Buhinde, Nigeria, u Bwongereza, Zambia n’ahandi hatandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version