Kanye West Aravugwaho Kwerekana Amashusho Y’Urukozasoni Y’Uwahoze Ari Umugore We

Abakozi bakuru b’uruganda rwa Adidas batangije iperereza ku bimaze iminsi bivugwa ko hari abakozi barwo bakoraga inkweto zitwa Yeezy Kanye West yeretse amashusho y’urukozasoni y’uwahoze ari umugore we witwa Kim Kardashian.

Iri perereza ngo uwo rizasanga yareretswe ariya mashusho azirukanwa cyangwa afatirwe ibindi byemezo kubera ko ngo bizaba byagaragaJe ko atagifite umutimana muzima.

Mu minsi ishize hari inyandiko yageze ku buyobozi bw’uru ruganda rw’Abadage ishinja bamwe mu bakozi barwo bari basanzwe bakorana na Kanye West bigambye ko yaberetse amashusho y’urukozasoni ya Kim Kardashian ariko ngo ayo mashusho nta handi yigeze agaragara ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kuri murandasi aho ari ho hose.

Hagati aho kandi hari inyandiko iherutse gusohoka mu kinyamakuru kitwa Rolling Stone yavugaga ko hari n’abandi bakozi ba Kanye afitiye amashusho y’urukozasoni kandi ngo iyo hagize ugira uko yitwara kukamukoroga, amukangisha ko ashobora kumushyira ku karubanda.

- Advertisement -

Ikindi kivugwa kuri uyu muraperi usanzwe ari mu bakomeye ku isi ni uko hari amashusho yagiye yifata ari gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore bari mu bo akoresha, ndetse ngo  hari ubwo mu nama n’abakozi be yaberekaga amwe muri zo.

Icyarakaje ubuyobozi bukuru bwa Adidas ni uko muri ibyo byose hari abakozi bakuru muri Yeezy babonaga ibyo Kanye akora ariko bakabirenza ingohe ntibabibwire ba shebuja bakuru ni ukuvuga abo muri Adidas.

Birumvikana ko bangaga ko bimenyekanye Kanye yabirukana, imbehe ikubama.

Umuvugizi wa Adidas ati: “ N’ubwo ntawakwemeza mu buryo budakuka ko ibikubiye mu ibaruwa idafite izina rya nyirayo ari ukuri kudakuka, ariko tugomba gukurikirana neza tugaperereza neza.”

Ibi kandi byarushijeho gukomezwa n’uko hari ikindi kigo gifite imigabane minini muri Adidas kitwa Union Investment, cyasabye ko iby’icyo kibazo bigomba gupererezwa kandi bikagerwa ku mizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version