Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Amb Martin Ngoga.

Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yabwiye Akanama kawo gashinzwe amahoro ku isi ko ibibera mu Burasirazuba bwa DRC birugiraho ingaruka mu buryo bw’umutekano n’ubw’imibereho myiza y’abarutuye.

Avuga ko iyo muri kiriya gihugu hari ibitagenda neza, ingaruka ziba iz’uko abagituye bahungira mu Rwanda, ubu rukaba rucumbikiye abagera ku 100,000.

Kubacumbikira ni inshingano igihugu gihabwa n’amasezerano mpuzamahanga ariko nk’uko Ngonga Martin abivuga, bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko kiba kigomba kubitaho mu buryo runaka kandi bumara igihe.

Ijambo rye kandi ryongeye gushimangira ko ibibera mu Burasirazuba bwa DRC bifite imizi mu miyoborere mibi y’iki gihugu ituma hari igice cy’abaturage bacyo bahezwa mu mibereyo yacyo, bagakorerwa ivangura.

Ni ivangura rivamo ubwicanyi bubakorerwa, ababurokotse bagahungira henshi  cyanecyane mu Rwanda.

Iby’uko iki gihugu gifasha AFC/M23, Ambasaderi Ngoga yavuze ko ibi bidakwiye kuba ari byo abantu batindaho gusa ahubwo ko bari bakwiye gukoma urusyo bagakoma n’ingasire, bakanerekana ko Kinshaka nayo, mu buryo butaziguye, ifasha FDLR, umutwe ugizwe n’abafite ingengabitekerezo yo gukorera Jenoside Abatutsi n’abandi basa nabo.

Yabajije abandi badipolomate niba kuba batavuga iby’ubufatanye bwa DRC na FDLR babiterwa no kutabigiraho amakuru cyangwa niba ari ukwigiza nkana.

Ati: “Nyakubahwa Perezida, ibibera muri DRC bigira ingaruka ku gihugu cyanjye mu rwego rw’umutekano no mu rwego rw’imibereho myiza. Urugomo rubera yo rwatumye hari impunzi 100,000 zahungiye mu Rwanda kandi ikibabaje ni uko zitagira uzivugira mu nama nk’iyi, uko bikwiye!”

Ngoga yunzemo ko mu gihe cy’imyaka 30 ishize, u Rwanda rwahanganye n’abantu bavaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bo muri FDLR bashakaga kurutera, akemeza ko iyo DRC itekanye bituma n’u Rwanda rutekana, akemeza ko ibyo ari byo narwo rushaka.

Yashimye umuhati wo kuzana amahoro uri gushyirwaho na Qatar na Amerika, avuga ko u Rwanda rwiyemeje kuwushyigikira.

N’ikimenyimenyi, Inteko y’u Rwanda ishinga amategeko iherutse kwemeza ayo masezerano mu nama yayihuje Tariki 29, Nyakanga, 2025.

Ambasaderi Martin Ngoga mu ijambo yagejeje ku bagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi riboneka ku rukuta rwa X rwa Ambasade ayoboye, yavuze ko abashinja u Rwanda uruhare mu bwicanyi raporo ya Human Rights Council iherutse gusohora, babeshya.

Kuri we, ababivuze babishingiye ku mabwire, ndetse ngo ibikubiye muri yo biravuguruzanya, bikaba ibintu bidafite injyana bityo ‘bidakwiye’ kwizerwa.

Iyo raporo ivuga ko ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu bwicanyi bwabereye ahitwa Binza muri Teritwari ya Rutshuru iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri DRC.

Martin Ngoga avuga ko hakwiye kujyaho itsinda ryigenga ngo rikore iperereza kuri ubwo bicanyi rizageze raporo iboneye ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

Yasabye ko UN ishyira izindi mbaraga mu iperereza mu bwicanyi bukorerwa abaturage ba DRC bo muri Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abo muri Nturo muri Masisi no muri Ituri, bicwa bikozwe na drones z’intambara z’iki gihugu.

Asanga nanone kuba mu byumweru bishize hari ibikorwa by’ubushotoranyi bwa gisirikare byakozwe na Wazalendo na FDLR, imitwe ikorana na FARDC, ari ikintu giteje inkeke ku mutekano w’u Rwanda.

Ibyo bikorwa byabereye za Uvira n’ahandi, Ngoga akavuga ko bizakoma imbere intambwe umuhati wa Amerika na Qatar wo kugarura amahoro.

Ati: “ Reka nibutse abari aha FDLR icyo ari cyo. Ni umutwe ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 aho buri munsi bicaga abantu 10,000 ni ukuvuga abagera kuri Miliyoni imwe mu minsi 100. Kandi iyi ngengabitekerezo ntaho yagiye”.

Yunzemo ko ubwo ibyo byabaga, UN yari yategetse ingabo zayo zari mu Rwanda mu butumwa bwa MINUAR gutaha, zisiga Abatutsi mu kangaratete, baricwa.

Yibukije UN ko ibyo byose byabaye hari hasanzwe amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no kurwanya Jenoside yemejwe mu mwaka wa 1948.

Ijambo rye yarirangije avuga ko u Rwanda rwiyemeje kandi ruzakomeza gushyigikira ibikorwa byose biri gukowa mu masezerano ya Washington na Doha yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Umusozo w’ijambo rye usaba UN kwibutsa DRC ko abaturage bayo bose bafite agaciro kamwe, ko kubavangura nta kamaro byayigirira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version