Kanyinya- Shyorongi: Impanuka Yahitanye Umuntu Ikomeretsa Bikomeye Abandi 15

Mu masaha ashyira umugoroba mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge uva cyangwa ugana Shyorongi mu Karere ka Rulindo habereye impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yagonze tagisi yazamukaga ijya i Musanze.

Ni impanuka ikomeye kubera ko iyo kamyo yataye umuhanda ikubita minibus iyirebesha aho yaturukaga.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere yabwiye Taarifa ko mu bantu 17 bari bari muri minibus babiri gusa ari bo bashoboye kuvamo badakomeretse na gato.

Icyakora ntawamenya niba bataviriye imbere cyangwa niba nta kibazo kindi bagize.

- Kwmamaza -

SSP Irere kandi yatubwiye ko imbangukiragutabara zahise ziza kujyana abakomeretse  mu bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Ikindi ni uko ikamyo yateje iriya mpanuka yambaye ibiyiranga byo muri Tanzania.

Shoferi wa minibus witwa Silam Majyambere yahise ahasiga ubuzima.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version