Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko ibyaha Karasira Aimable uheruka gutabwa muri yombi akekwaho hiyongereyemo icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, nacyo akaba agomba kukiregwa muri dosiye igiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Ku wa 31 Gicurasi nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Karasira wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akurikiranyweho ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro jenoside no gukurura amacakubiri.
Ni ibyaha ahanini bifitanye isano n’umuyoboro wa YouTube yafunguye, yanyuzagaho ibitekerezo n’ibiganiro byakomeje gukemangwa na benshi.
Kuri uyu wa Gatandatu umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yemereye Taarifa ko biriya byaha byiyongereyeho icyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Ati “Iperereza ryagaraje ko Karasira Aimable afite umutungo atabasha gusobanura inkomoko yawo; icyo kikaba ari ikindi cyaha cyiyongereye ku byo yari yarezwe, agomba kugikurikiranwaho.”
Ni icyaha cyashyizwe muri dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa Mbere.
Ni icyaha gihanwa n’itegeko ryo kurwanya ruswa, mu ngingo ya 9 iteganya ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ni ibihano biri hejuru kuko ingingo zihana ibyaha byari byatangajwe mbere zose zateganyaga igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.