Mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi haravugwa gutemana hagati y’abantu babiri bacukura amabuye y’agaciro mu mugezi wa Nyabahanga uri mu Murenge wa Gitesi. Uko gutemana kwabereye mu Murenge wa Bwishyura.
Umwe yahise apfa ariko andi makuru twahawe n’umwe mu baturage waje gutabazwa avuga ko hari umugore waguye hasi biza kumuviramo urupfu nyuma yo kubona aho batema umuntu agapfa.
Ibyo bivuze ko abapfuye ari babiri barimo uwatemwe n’uwabibonye bikamutera ikibazo cyavuyemo urupfu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi Vianney Nsanganira yabwiye Taarifa Rwanda ko abo bantu batemaniye mu kabari kari mu Murenge wa Bwishyura.
Avuga ko ibindi bisobanuro bikwiye gutangwa n’ubuyobozi bw’uwo Murenge.
Gitifu wawo witwa Saiba Gashanana ntiyashoboye kwitaba telefoni ngo agire icyo abitubwiraho.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko abo bantu bagiranye amakimbirane ubwo bari mu Kabari k’uwitwa Hakizimana Bonaventure naho uwatemwe ni Michel Nsekanabo.
Polisi ivuga ko uyu yakomeretse bikomeye biza kumuviramo urupfu.
Hari aho kandi-nk’uko Twizere abivuga- umukecuru witwa Christine Ntivuguruzwa ‘yatsikiye’ agwa hasi arapfa.
Ntiyemeza niba uwo mukecuru yazize guhagarara k’umutima bitewe n’uko gutemwa nk’uko umuturage yabitubwiye, ariko yemeza ko yikubise hasi hashiramo umwuka.
SP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Polisi yatabajwe, iza kureba ibibaye kandi hari abantu batatu bafashwe ngo bakorweho iperereza kuri ubwo bwicanyi.
Ati: “Tuboneye ho kwibutsa abaturage ko gukemura amakimbirane binyuze mu bugizi bwa nabi bishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima bw’abantu. Turakangurira buri wese kujya atangira amakuru ku gihe kugira ngo haburizwemo icyaga no kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abandi”.
Mu Murenge wa Bwishyura aho byabereye ni ahitwa ‘Kwa Biracika’.
Ni agasanteri kazwi gaturanye n’aho bita kuri Foyer.
Umuturage waduhaye amakuru y’ibanze kuri iyi nkuru avuga ko byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi ko ababivugwaho ari abantu basanganywe imyitwarire yise ko ari ‘iy’ibihazi’.