Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Coaster Yakoze Impanuka Ikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Karongi: Coaster Yakoze Impanuka Ikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2024 1:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Coaster yavaga i Karongi igana i Rusizi yageze mu Mudugudu wa Kibirizi  mu Kagari ka Jarama mu Murenge wa Gihombo muri Nyamasheke ikora impanuka ikomeye yakomerekeyemo abantu 27 umwe arahagwa.

Polisi ivuga ko iriya mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi yari ifite ubwo yakataga ikorosi ikarenga umuhanda ikagwa mu manga.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmauel Kayigi nawe yemeje iby’iyi mpanuka.

Yaguye muri metero 50 mu kibanza kiri munsi y’umuhanda irangirika, abari bayirimo bose barakomereka ku buryo nta n’umwe wasigaye adafite igikomere.

Kayigi yagize ati: “Impanuka yabaye mu ma saa saba z’amanywa kuri uyu wa 19 Kanama 2024. Ntabwo ari feri umushoferi yabuze ahubwo impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kwa shoferi bitewe n’aho ageze”.

Avuga ko abashoferi bahora bibutswa ko umuvuduko mwinshi uteza ibyago bityo ko bakwiye kuwirinda.

Yavuze ariko ko impanuka nk’iyi ihitana abantu abandi ikabamugaza, asaba abashoferi kwirinda kuvuduka.

Yabasabye no kujya bagenzura ibinyabiziga byabo ko byujuje ibyangombwa byose mbere yo kubishyira mu muhanda, bakirinda gutwara bavugira kuri za telefoni, basinze cyangwa bari mu bindi birangaza, bakamenya ko umuhanda atari bo baba bawurimo bonyine baba bawusangiye n’abandi.

Iyi mpanuka ibaye hashize  iminsi itatu gusa, muri aka Kagari ka Jarama nko muri metero 600 uvuye aho yabereye, hagongewe  umusore wavaga ku modoka yari yaparamiye.

Ubwo batabaraga abari mu kaga muri iyi modoka, hari umugore wabonye byose uko byagenze na we wahise agwa muri koma kubera ihungabana, akaba  yajyananywe n’abandi  mu bitaro bya Kibogora.

TAGGED:featuredImpanukaKarongiKayigiUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uzziel Yatangiye Inshingano Zo Kuyobora BK
Next Article Iyo Abantu Bashonje Bararwana- Umuhanga Mu Kwihaza Mu Biribwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?