Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: DASSO Y’Umukobwa Iravugwaho Kuniga Nyirakuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Karongi: DASSO Y’Umukobwa Iravugwaho Kuniga Nyirakuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 January 2021 11:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abatuye Kigali ntibizera DASSO
SHARE

Ku wa Kane tariki 7, Mutarama, 2021 umwe mu bakozi b’Urwego rushinzwe gufasha mu gucunga umutekano ku karere( DASSO) wakuze abaturanyi bamwita Batamuriza ariko witwa Florence Muhimpundu bivugwa ko yafashe moto asanga Nyirakuru witwa Verediyana mu Mudugudu wa Rugogo, Akagari ka Byogo, Umurenge wa Mutuntu aramuniga amusaba kumuzingura ngo abone urubyaro.

Amakuru dufite avuga ko Batamuriza atarashaka. Ikindi twamenye ni uko uriya mukecuru yareze Batamuriza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abaduha amakuru bagize bati: “ Yafashe Moto araza ajya kwa Nyirakuru wamureze nyuma ya Jenoside amusanga mu Mudugudu wa Rugogo, mu Kagari ka Byogo muri Mutuntu aramubwira ngo namukure aho yamushyize, ngo yabuze ibyara.”

Batubwiye ko yamusingiriye, aramuniga, umukecuru Verediyana aratabaza abaturanyi baratabara.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nyuma Batamuriza[kuko ari ryo abaturage bazi cyane]  yuriye moto asubira ku Karere ka Karongi.

Bukeye ubuyobozi bw’Akagari buyobowe na Nyiranzabahimana Pelagie bwahuye n’abaturage bahana amakuru ku byabaye kwa Verediyana bakora raporo bayigeza kuri RIB ikorera hafi aho.

Nyuma yo gukora inyandiko mvugo y’ibyabaye abaturage bageze aho ruriya rugomo rwabereye barasinye, inyandiko igezwa mu bugenzacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byogo Madamu Pelagie Nyiranzabahimana  yabwiye Taarifa ko ayo makuru ayazi, tumubajije niba hari icyo yabitubwiraho, yahise akupa telefoni.

Twongeye kumuhamagara ntiyayifata.

- Advertisement -

Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere ka Karongi Bwana Emmanuel Nzamurambaho yabwiye Taarifa  ko urwo rugomo ntarwabaye.

Ati: “ Uwaguhaye ayo makuru yakubeshye ntabyabaye. Ujye kubibaza Meya.”

Hari undi muyobozi w’urwego rw’ibanze muri Karongi twabajije niba ayo makuru ayazi, ati: “ Barongeye nanone se? Naherukaga ibyo ku wa Kane, nari ngize ngo barongeye! Baba baduhesha amanota mabi.”

TAGGED:BatamurizaDASSOfeaturedKarongiMutuntu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Clarisse Karasira yambitswe impeta n’umuntu ‘utazwi’
Next Article Yashinze ubuhumbikiro bwa Macadamia, mu myaka 5 azaba afite uruganda ruzitunganya
1 Comment
  • Kasali says:
    10 January 2021 at 10:58 am

    Ariko se kuvuga ni ugutaruka. Iyi ni inkuru koko! Kuniga ukuntu bigaragarira he cg ikibazo umwanditsi afite ni Dasso !? Aho bigeze nimushyire urwego hasi niba munakorana na adui muzajye mu ishyamba tubimenye. Nawe se mwirwa mwiruka kuri uru rwego mwandika ubusa mwambuze naho batworoje ngo mubyandike nubwo mudashinzwe kubamamaza!?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Iperereza Ryakorwaga Kuri Agathe Kanziga Ryarangiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?