Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Inkuba Yakubise Abantu 12
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Karongi: Inkuba Yakubise Abantu 12

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 January 2025 11:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Inkuba nicyo cyiza kamere kica Abanyarwanda benshi.
SHARE

Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Mubuga, haravugwa urupfu rw’abantu bane bazize inkuba yabakubise kuri iki Cyumweru. Muri rusange yakubise abantu 12 nk’uko Meya wa Karongi Gerald Muzungu yabibwiye Taarifa Rwanda.

Byabereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi.( Ikarita:NISR)

Byabaye mu mugoroba ubwo abo bantu barimo n’abana bajyaga kugama mu nzu itaruzura iri hafi aho, inkuba ikahabakubitira.

Ati: “ Nibyo koko ibyo byago byarabaye ubwo abantu 12 barimo abana bajyaga kugama imvura yari ibasanze mu nzira, inkuba ikahabakubitira. Abantu bane barimo abana bahise bapfa, abandi umunani bajyanwa kwa muganga”.

Meya yasabye abaturage kuzirikana ko Akarere kagaragaramo imvura n’inkuba  bityo ko bakwiye kwitwararika bakirinda kuzitegeza.

Asaba abantu kwirinda kugama ahantu hitaruye kandi bakirinda kuhugamira icyarimwe ari benshi.

Avuga ko iyo baza kuba ari bake, umubare w’abo inkuba yahitanye wari bube muto.

Muzungu yabwiye Taarifa Rwanda ko abapfuye bazashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 07, Mutarama, 2024, yihanganisha ababuriye ababo muri ibyo byago.

Indi wasoma:

Rutsiro: Agace Kari Mu Twa Mbere Twibasirwa N’Inkuba Ku Isi

TAGGED:AbanafeaturedInkubaKarongiMurambi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abashinwa Bafungiwe Muri DRC Bakekwaho Kwiba Zahabu
Next Article Ukraine Yongeye Kugaba Igitero Mu Burusiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?