Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Ubutabera Bumaze Gufata 36 Bari Barabutorotse Bakekwaho Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Karongi: Ubutabera Bumaze Gufata 36 Bari Barabutorotse Bakekwaho Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 April 2025 8:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bibutse abiciwe mu bigo byigishaga ubuhinzi n'ubworozi
SHARE

Mu Murenge wa Bwishyura aharaye habereye kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka wa 1994 bigaga mu kigo EAFO Nyamishaba na ETO Kibuye hatangarijwe ko mu mezi ane abantu 36 bari baratorotse ubutabera bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside bafashwe.

Ubuyobozi bwa Karongi bwavuze ko ifatwa ry’abo bantu ryashobotse k’ubufatanye n’izindi nzego.

Umuyobozi wungirije wa Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuhoza Pascasie yavuze ko bafashwe nyuma y’igihe bashakishwa, yongera kwibutsa abantu ko Jenoside ari icyaha kidasaza.

Asanga uwagikoze adashobora kwihisha ubuzima bwe bwose kandi ko n’uwihishe nawe bigera aho agafatwa cyangwa akazapfa akihishahisha.

Ati: “Tumaze gufata abantu 36 bakoze Jenoside bari baratorotse ubutabera. Na bariya banyeshuri mutubwiye mukeka ko bagize uruhare mu kwica Abatutsi hano tugiye gufatanya n’izindi nzego hakorwe iperereza ryimbitse ku byaha bakekwaho”.

Mu buhamya bwatangiwe ahabereye kiriya gikorwa, havugiwe ko hari abigaga muri biriya bigo bakoranye n’Interahamwe bica Abatutsi biganaga n’abari babituriye.

Abarokokeye muri EAFO Nyamishaba bavuga ko tariki 15, Mata, 1994 ari bwo batangiye kwicwa, batemeshwa ibyuma bityaye bisanzwe bikoreshwa mu gutunganya ubusitani bitema ibyatsi bita kupa kupa( coupe-coupe mu Gifaransa) n’ibindi bikoresho bifashishaga mu masomo y’ubuhinzi, ubworozi no kwita ku mashyamba.

Mu bigaga aho, harimo abarokotse ari nabo basomeye abari baje kwibuka amazina ya bamwe mu bo bazi ko bagize uruhare mu kwica Abatutsi biganaga, abakoraga cyangwa abari baturiye iryo shuri.

Basabye ko inzego zazakorana ababigizemo uruhare urwo ari rwo rwose bakabibazwa.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Védaste yabwiye IGIHE ko mu bakatiwe n’IOnkiko Gacaca kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Prefegitura ya Kibuye harimo abatorokeye muri Uganda.

Ati:  “…Hari abamaze iminsi bafatwa bari bihishe mu Ntara y’Uburasirazuba muri za Ngoma na Kirehe. Mfite n’igitekerezo maranye iminsi cy’uko Ngoma na Kirehe bazadukorera urutonde rw’abagiye kuhatura baturutse ku Kibuye natwe tugakora urutonde rw’abaje gutura ku Kibuye baturutse muri biriya bice, tukagurana izo ntonde hakagenzurwa ko nta ruhare bagize muri Jenoside”.

Perefegitura ya Kibuye hagati y’umwaka wa 1992 n’umwaka wa 1996  yari ifite Komini na Segiteri zikurikira:

Bwakira :Cyantare, Cyanyanza, Mugunda,Murambi, Murundi, Musasa, Ngoma, Nyabinombe, Nyabiranga, Rusengesi, Shyembye

Gishyita : Bisesero, Gishyita, Mara, Mpembe, Mubuga, Murangara, Musenyi na Ngoma

Gisovu : Gikaranka, Giko, Gisovu, Gitabura, Kavumu, Muramba, Rugaraga, Rwankuba na Twumba

Gitesi : Bubazi, Burunga, Buye, Bwishyura, Gasura, Gitarama, Gitesi, Kagabiro, Kayenzi, Mbogo, Rubazo na Ruragwe

Kivumu : Bwira, Gasave, Kibanda, Kigali, Kivumu, Mwendo, Ndaro, Ngobagoba, Nyange, Rukoko na Sanza.

Mabanza :Buhinga, Gacaca, Gihara, Gitwa, Kibirizi, Kibingo, Kigeyo, Mukura, Mushubati, Ngoma, Nyagatovu, Nyarugenge, Rubengera na Rukaragata.

Mwendo : Biguhu, Rucura, Gisayura, Shoba, Ruganda, Mutuntu, Mugano, Kigoma, Gahengeri, Gashali na Kagunga

Rutsiro : Birambo, Bwiza, Gasovu, Gatoki, Gihango, Gitebe, Kagano, Manihira, Muhira, Nyarucundura, Rugarambiro, Rugote na Rusebeya

Rwamatamu :Butembo, Cyiza, Gihombo, Gitsimbwe, Kilimbi, Mahembe, Mugozi, Nyabinaga, Nyagahima, Nyagahinga, Ruvumbu na Rwabisindu.

Perefegitura zari zigize u Rwanda rwo mu mwaka wa 1992 na 1996.

Ubushakashatsi bwigeze gukorwa n’Umuryango w’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije za Kaminuza, GAERG, bwagaragaje ko mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ari ho habaruwe imiryango myinshi y’Abatutsi yazimywe muri Jenoside.

TAGGED:AbantufeaturedGutorokaJenosideKarongiUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubugome Interahamwe Zicanye Abatutsi Bwari Indengakamere
Next Article DJ Ira Yarahiriye Kuba Umunyarwandakazi Nyawe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?