Mu Murenge wa Bwishyura aharaye habereye kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka wa 1994 bigaga mu kigo EAFO Nyamishaba na ETO Kibuye hatangarijwe ko mu mezi ane abantu 36 bari baratorotse ubutabera bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside bafashwe.
Ubuyobozi bwa Karongi bwavuze ko ifatwa ry’abo bantu ryashobotse k’ubufatanye n’izindi nzego.
Umuyobozi wungirije wa Karongi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umuhoza Pascasie yavuze ko bafashwe nyuma y’igihe bashakishwa, yongera kwibutsa abantu ko Jenoside ari icyaha kidasaza.
Asanga uwagikoze adashobora kwihisha ubuzima bwe bwose kandi ko n’uwihishe nawe bigera aho agafatwa cyangwa akazapfa akihishahisha.
Ati: “Tumaze gufata abantu 36 bakoze Jenoside bari baratorotse ubutabera. Na bariya banyeshuri mutubwiye mukeka ko bagize uruhare mu kwica Abatutsi hano tugiye gufatanya n’izindi nzego hakorwe iperereza ryimbitse ku byaha bakekwaho”.
Mu buhamya bwatangiwe ahabereye kiriya gikorwa, havugiwe ko hari abigaga muri biriya bigo bakoranye n’Interahamwe bica Abatutsi biganaga n’abari babituriye.
Abarokokeye muri EAFO Nyamishaba bavuga ko tariki 15, Mata, 1994 ari bwo batangiye kwicwa, batemeshwa ibyuma bityaye bisanzwe bikoreshwa mu gutunganya ubusitani bitema ibyatsi bita kupa kupa( coupe-coupe mu Gifaransa) n’ibindi bikoresho bifashishaga mu masomo y’ubuhinzi, ubworozi no kwita ku mashyamba.
Mu bigaga aho, harimo abarokotse ari nabo basomeye abari baje kwibuka amazina ya bamwe mu bo bazi ko bagize uruhare mu kwica Abatutsi biganaga, abakoraga cyangwa abari baturiye iryo shuri.
Basabye ko inzego zazakorana ababigizemo uruhare urwo ari rwo rwose bakabibazwa.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Védaste yabwiye IGIHE ko mu bakatiwe n’IOnkiko Gacaca kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Prefegitura ya Kibuye harimo abatorokeye muri Uganda.
Ati: “…Hari abamaze iminsi bafatwa bari bihishe mu Ntara y’Uburasirazuba muri za Ngoma na Kirehe. Mfite n’igitekerezo maranye iminsi cy’uko Ngoma na Kirehe bazadukorera urutonde rw’abagiye kuhatura baturutse ku Kibuye natwe tugakora urutonde rw’abaje gutura ku Kibuye baturutse muri biriya bice, tukagurana izo ntonde hakagenzurwa ko nta ruhare bagize muri Jenoside”.
Perefegitura ya Kibuye hagati y’umwaka wa 1992 n’umwaka wa 1996 yari ifite Komini na Segiteri zikurikira:
Bwakira :Cyantare, Cyanyanza, Mugunda,Murambi, Murundi, Musasa, Ngoma, Nyabinombe, Nyabiranga, Rusengesi, Shyembye
Gishyita : Bisesero, Gishyita, Mara, Mpembe, Mubuga, Murangara, Musenyi na Ngoma
Gisovu : Gikaranka, Giko, Gisovu, Gitabura, Kavumu, Muramba, Rugaraga, Rwankuba na Twumba
Gitesi : Bubazi, Burunga, Buye, Bwishyura, Gasura, Gitarama, Gitesi, Kagabiro, Kayenzi, Mbogo, Rubazo na Ruragwe
Kivumu : Bwira, Gasave, Kibanda, Kigali, Kivumu, Mwendo, Ndaro, Ngobagoba, Nyange, Rukoko na Sanza.
Mabanza :Buhinga, Gacaca, Gihara, Gitwa, Kibirizi, Kibingo, Kigeyo, Mukura, Mushubati, Ngoma, Nyagatovu, Nyarugenge, Rubengera na Rukaragata.
Mwendo : Biguhu, Rucura, Gisayura, Shoba, Ruganda, Mutuntu, Mugano, Kigoma, Gahengeri, Gashali na Kagunga
Rutsiro : Birambo, Bwiza, Gasovu, Gatoki, Gihango, Gitebe, Kagano, Manihira, Muhira, Nyarucundura, Rugarambiro, Rugote na Rusebeya
Rwamatamu :Butembo, Cyiza, Gihombo, Gitsimbwe, Kilimbi, Mahembe, Mugozi, Nyabinaga, Nyagahima, Nyagahinga, Ruvumbu na Rwabisindu.

Ubushakashatsi bwigeze gukorwa n’Umuryango w’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije za Kaminuza, GAERG, bwagaragaje ko mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ari ho habaruwe imiryango myinshi y’Abatutsi yazimywe muri Jenoside.