Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Umushoramari Ashinja Akarere Kamuhuguza Ibye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Karongi: Umushoramari Ashinja Akarere Kamuhuguza Ibye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 September 2023 9:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umushoramari witwa Alex Rudacogora wo mu Karere ka Karongi avuga yaguze umutungo muri cyamunara arawegukana. Yabwiye Taarifa ko nyuma yo kwegukana imitungo irimo inzu nyinshi n’ubutaka zari zubatsweho, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwahamuhuguje buhatera ubusitani.

Vestine Mukarutesi uyobora aka Karere avuga ko bakiri mu biganiro ku mafaranga Rudacogora yifuza.

Ibi byose byatangiye mu mwaka wa 2008 ubwo habagaho cyamunara y’inzu za Leta mu rwego rwo kwegurira abikorera ku giti cyabo bimwe mu byo Leta yacungaga.

Rudacogora yapiganwe n’abandi aza gutsindira ko aguze muri cyamunara inzu 12 zifite agaciro ka miliyoni nyinshi.

Abari bakuru muri kiriya gihe bazi neza agaciro ifaranga ry’u Rwanda ryari rifite ugereranyije n’idolari ry’Amerika($).

Inzu Alex Rudacogora yaguranye n’ubutaka zubatsweho ziherereye mu Murenge wa Bwishyura hegereye isoko ry’Umujyi wa Karongi.

Yagize ati: “  Naguze inzu za Leta muri cyamunara,  hari mu mwaka wa 2008, nguramo  12  kandi erega hari ahantu hanini nishyura byose n’ubusitani. Ni ahantu hagari rwose kandi nagiranye amasezerano na Caisse Hypotécaire y’uko nguze muri cyamunara, icyo gihe Leta yari ihagarariwe na Minisitiri w’ibikorwa.”

Iki kibanza cyahoze ari Alex Rudacogora

Mu masezerano hari handitseho ko azahakoresha mu gihe cy’imyaka 99 nk’uko title de propriété ibivuga.

Yahise atangira kuyikoreramo nk’umutungo we mu mpapuro no mu bikorwa.

Ishyari ryaraje…

Alex Rudacogora yabwiye Taarifa ko nyuma y’igihe runaka atangiye gukorera aho hantu, hari  abamugiriye ishyari, bibaza ukuntu agura ahantu hangana gutyo, ‘akahiharira ari umwe.’

Avuga ko mu bushishozi bwe, asanga ibyo kwamburwa ahantu yatsindiye muri cyamunara bifitwemo uruhare rutaziguye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi.

Abishingira ku ngingo y’uko yatakambiye Inama Njyanama y’aka Karere ngo imurenganire ikandikira Meya Mukarutesi ngo abijyemo undi ntiyabikora.

Yasabaga( kandi n’ubu asaba) Akarere kumuha impozamarira ya Miliyari Fwr 1.4.

Abonye ko byanze yabigejeje no ku buyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba yayoborwaga na François Habitegeko.

Abashakaga ko avanwa mu bikorwa yiguriye ku mugaragaro bavugaga ko inzu ze ziri mu gishanga.

Icyakora ngo ushinzwe iby’ubutaka( babita land managers) yavuze ko igice cy’ubutaka inzu ze zubatsweho ‘kitari’ mu gishanga.

Rudacogora yabwiye Taarifa ko bitumvikana ukuntu Leta yateza cyamunara ibikorwa remezo biri mu gishanga izi neza ko bitemewe ko umuntu agira ibikorwa nk’ibyo ahantu nk’aho.

Ni ahantu hafite agaciro ka miliyoni nyinshi
Alex Rudacogora ngo yameneshejwe mu byahoze ari ibye. Asaba kurenganurwa.

Habitegeko amaze gusuzuma iby’icyo kibazo, yasabye Vestine Mukarutesi gusubiza Rudacogora ibye kuko nta mpamvu yo kubimwambura yagaragaraga.

Ntacyakozwe kugeza ubwo Alex Rudacogora n’umunyamategeko we witwa Me Claude biyemeje kugeza ikirego mu butabera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwahisemo gushyira muri cyamunara bimwe mu byo Rudacogora yari atunze ndetse ngo hamwe muri ho ubu hagizwe ubusitani Akarere ka Karongi gakoreramo ibintu bitandukanye birimo no kuhakirira inama ngari n’ubukwe.

Amafaranga abivuyemo ajya mu isanduku y’Akarere.

Ati: “ Kuva icyo gihe simpakandagira, ubu ubwo busitani bukorerwamo ubukwe cyangwa ibindi bikorwa bya Leta.”

Meya Mukarutesi ati: “  Mu kwezi gutaha tuzaganira nawe”

Vestine Mukarutesi

Taarifa yabajije Vestine Mukarutesi icyo avuga ku kibazo cya Rudacogora avuga ko akizi.

Avuga ko ari ikibazo kimaze igihe kuko cyatangiye mu mwaka wa 2008 bityo ko kigomba kuganirwaho mu bwumvikane, bikozwe n’impande zose bireba.

Ati: “ Kuri ibyo twaramutumiye kandi yaje ahangaha ari kumwe n’umwavoka we turaganira ariko hari ibindi biganiro duteganya kuko n’ubundi ikibazo yari yarakigejeje mu rukiko ariko twe twifuza gukomeza kuganira nawe.”

Mukarutesi avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha( Ukwakira,2023) ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buzaganira na Alex Rudacogora.

Abajijwe niba imitungo ya Rudacogora hari icyo ibangamiyeho Akarere, Vestine Mukarutesi yahunze ikibazo, avuga ko byaba byiza Taarifa iretse akazabanza akabiganiraho na Rudacogora, ndetse akegeranya amakuru neza kuko ari ikibazo ‘kimaze igihe kuko cyatangiye mu mwaka wa 2008’.

Ku rundi ruhande, avuga ko n’ubwo ari ikibazo cya kera, ariko gishobora gukemuka burundu.

Meya wa Karongi avuga ko Miliyari Frw 1.4 uriya mushoramari ashaka, ari amafaranga bashobora kuganirwaho, hakabaho ‘ubwumvikane’.

Icyakora ngo kugeza ubu nta bwumvikane buraba kuko impande zombi zitarahura ngo ziganire ku mafaranga Rudacogora ashaka n’ayo Akarere kazemera kumwishyura.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ikibazo cya Alex Rudacogora n’Akarere ka Karongi cyari cyaragejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Karongi.

Ubwanditsi bwa Taarifa buzakomeza gukurikirana iki kibazo urubanza nirutangira…

 

TAGGED:featuredKarongiMukarutesiRudacogoraUmushoramari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu: Ingorane Z’Abahinga Imboga Zidindiza Imirire Myiza
Next Article Urugaga Rw’Abakozi Rusaba Gutumirwa Mu Nama Zibafatira Ibyemezo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?