Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Karongi: Yaje Yitwaje Frw 100,000 Byo Guhamo Abapolisi Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Karongi: Yaje Yitwaje Frw 100,000 Byo Guhamo Abapolisi Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 March 2022 9:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho guha ruswa abapolisi bakoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga. Bivugwa ko yayitanze kugira ngo areba ko bamwemerera ko yatsinze kiriya kizamini.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Superintendent of Police( SP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko uwo Polisi yafashe yari agiye guha abapolisi ruswa ya Frw 100,000.

Yashakaga ko bamwemerera kubona  uruhushya rwo ku rwego rwa C.

Yaje ayafite mu mufuka

Yafatiwe  ahakorerwaga ikizamini mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwafashwe yafashwe ubwo yari amaze gutsindwa ikizamini cyo kuzenguruka (Circulation) agahitamo gushaka gutanga ruswa.

Ati: “…Yabanje gukora ikizamini cyo gusubira inyuma (cones) aragitsinda. Hagombaga gukurikiraho ikizamini cyo kuzenguruka, yinjira mu modoka ari kumwe n’abapolisi babiri bagombaga kukimukoresha yagitsinda kikamuhesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyiciro (C), ariko yaje gutsindwa  ahita abwira abapolisi ko afite amafaranga ibihumbi 100 yo kubaha ngo bamufashe atsinde nibwo yayakuraga mu mufuka ayabahaye bahita bamufata.”

Amakuru Taarifa yamenye avuga ko uriya mugabo yari yaje amafaranga ayafite, azinze  neza hakoreshejwe akantu ka pulasitiki bita fimbo.

Umwe mu babonye uko byagenze yatubwiye ko uriya mugabo yabwiye ko bakiriye ariya mafaranga, bakamufasha ‘ntacyo byaba bitwaye.’

Aho kubimufashamo bahise bamwambika amapingu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi agira abantu inama yo kujya bakora ibintu biciye mu mujyo, bakirinda kwaka cyangwa kwakira ruswa kuko bihanwa n’amategeko.

SP Bonaventure Twizere Karekezi

Ngo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ni uburenganzira bwa buri Munyarwanda wujuje ibisabwa bityo rero  abashaka gukora ibizamini bagomba kugana aho bigishiriza gutwara ibinyabiziga bakiga neza, bagakora ibizamini byateganyijwe kandi bakemera ibisubizo bahawe.

Ruswa ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa  ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa  wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose, aba akoze icyaha.

Iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva k’umyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’izahabu  y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5)z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

TAGGED:featuredKarongiMunyarwandaPolisiRuswaRwandaTwizere
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Muheto Niwe Nyampinga W’u Rwanda 2022
Next Article U Rwanda Rwifatanyije N’Amahanga Kwizihiza Umunsi Wahariwe Francophonie
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?