Ingabo na Polisi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zagose urugo rwa Moïse Katumbi, zanga ko asohoka cyangwa ngo hagire umusura.
Amashusho ari kuri X arerekana abasirikare n’abapolisi babwira Katumbi ko atemerewe kuva iwe, bakamubwira ko bikubiye mu mabwiriza bahawe n’ababayobora.
Uyu muherwe afite urugo ahitwa Kashobwe muri Teritwari ya Kasenga.
Umuvugizi w’Ishyaka rya Katumbi( Ensemble pour la République) witwa Olivier Kamitatu yamaganye ifungirwa mu rugo ry’uyu muyobozi.
Kamitatu ati: “ Ntibikwiye ko bafata umuyobozi wacu ngo bamubuze kwidegembya. Moïse Katumbi ni umuturage ugomba kwishyira akizana mu gihugu cye. Agifitemo uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka no kujya aho ashaka ntawe abisabiye uruhushya.”
Olivier Kamitatu avuga ko kubuza Katumbi gutemberera aho ashaka nta shingiro ry’amategeko bifite, ahubwo ari uburyo bwo gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Avuga ko habaye hari n’icyaha yakoze, cyaba ari icyo gusaba ko amatora asubirwamo kandi ngo ibyo si we wenyine ubisaba kuko bigaragararira benshi.
Hagati aho, hari umuryango utari uwa Leta witwa Association Congolaise pour l’Accès à la Justice (ACAJ) wamaganye ibyo guheza Katumbi iwe, usaba ko arekurwa bidatinze.
Ku ruhande rwa Guverinoma, Guverineri w’Intara ya Haut-Katanga witwa Jacques Kyabula yatangarije kuri X ko nta bwiriza ryatanzwe n’uwo ari we wese ritegeka ko Moïse Katumbi afungirwa iwe.
Kyabula avuga ko byakozwe n’abasirikare cyangwa abapolisi ku giti cyabo bityo bakwiye kubibazwa.
Amakuru avuga ko abo basirikare baje kuvanwa kwa Katumbi.