Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kayonza: Bavanye Abana Mu Ishuri Ngo Bazabiyigishiriza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kayonza: Bavanye Abana Mu Ishuri Ngo Bazabiyigishiriza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2023 6:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imiryango imwe n’imwe itsimbaraye ku myemerere ya kidini yo mu Murenge wa Kabarondo, Akagari ka Rusera mu Karere ka Kayonza, ivugwaho gukura abana mu ishuri ngo ntibihuje n’imwemerere yabo. Bavuga ko bo[ababyeyi] bazabiyigishiriza.

Abafite iyi myemerere bivugwa ko bahoze ari Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ariko bakaza kwitandukanya nabo.

Umwe mu bagize iriya miryango yabwiye umunyamakuru wa Radio/TV 10 ko yakuye abana mu ishuri kugira ngo abiyigishirize nibimunanira ashake undi ubigishiriza mu rugo amuhembe.

Uwabimubwiye ni umugabo ufite abana batatu.

Yagize ati: “ Ni ukuvuga ko iki gihugu gifite abantu bicaye ,badafite n’akazi kandi bize ushobora kubwira ngo ngwino unyigishirize umwana ukamwigisha.”

N’ubwo uyu mugabo  hamwe na bagenzi be aari uko babibona , ku rundi ruhande, abaturanyi be bamunenga ko we na bagenzi be bari kubuza abana amahirwe yo kwiga kandi bo barize.

Abaturanyi bavuga ko bariya bantu babikora babitewe n’ubujiji ariko bakibaza impamvu bo bize hanyuma ntibabe bari guha abana babo ayo mahirwe!

Hari uwagize ati: “ Barize kandi na Bibiliya barayifashisha. Ndi kumva ari bwa bujiji abantu bagezemo. Bakurikiye y’uko aho Isi igeze, bumva ko bagomba kuvana abana mu ishuri ariko njye nabonye ari ubujiji bagiyemo kandi bo barageze mu mashuri.”

Umwe muri bo yasabye ubuyobozi guhagurukira aba bantu, bagasubiza abana kwigira mu ishuri.

Yagize ati: “ Turasaba ko abana barenganurwa kugira ngo basubire mu mashuri .”

Abo bantu basanzwe bagorana…

Jean Paul Kagabo uyobora Umurenge wa Kabarondo aho bariya bantu batuye, yabwiye itangazamakuru ko n’ubusanzwe bariya bantu bagorana.

Mu gihe cyo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nabwo babijije ubuyobozi icyokere.

Kagabo avuga ko bagiye gukora ‘ibishoboka byose’ ngo abana basubire mu ishuri.

Yemeza ko batazananirana kuko aho batuye hazwi ndetse nabo bazwi.

Ati: “ …Batuye iwacu, barazwi aho batuye. No ku ngamba za COVID-19 bagiye batugora ku buryo batazumvaga neza. Ku bijyanye no gukura abana mu ishuri byo ntabwo twabyemera. Ni uguhohotera abana ndetse bica n’u Rwanda Rw’ejo.”

Kugeza ubu iyo miryango isengera mu rugo rw’umuntu.

Bivugwa ko yahoze isengera mu idini ry’Abadivantisi b’umunsi wa Karindwi.

TAGGED:AbanaAbaturageCOVID-19featuredGitifuIshuriKayonzaUbujijiUmurenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahanzi B’i Burundi Bababazwa N’Uko Umuziki Nyarwanda Uri Kubatwara Isoko
Next Article Abarusiya Bakomeye Bari Gupfa Mu Buryo Bw’Amayobera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?