Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza haraye inkuru mbi y’abantu batandatu bishwe n’imvura yaguye kuri uyu wa Kane tariki 16, Ukwakira, 2025.
Mu bapfuye harimo umukecuru wapfanye n’abuzukuru be babiri bagwiriwe n’inzu, abo bana bahise bahasiga ubuzima.
Bari batuye mu Mudugudu wa Bwinyana mu Kagari ka Rusave, amakuru akavuga ko abandi batatu baguye mu Mudugudu wa Bunyetongo mu Kagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama.
Bizimana Claude uyobora Umurenge wa Murama yabwiye itangazamakuru ko ubukana bw’umuyaga wari uherekeje iyo mvura n’umuvuduko w’imivu biri mu byatukuruye ikiza cyahitanye abo bantu.
Mu magambo ye aboneka ku UMUSEKE, Bizimana yagize ati: ‘‘Abaturage bishwe n’imvura ni batandatu. Bapfiriye kuri site ebyiri: aha mbere hapfiriye umugore umwe n’abana babiri mu gihe kuri site ya Kabiri ya Selesi hapfiriye abana batatu ariko tumaze kubona umwana umwe mu gihe abandi babiri batari baboneka.”
Bivuze ko mu bantu bahitanywe na kiriya kiza, batanu ari abana.
Saa munani n’igice z’amanywa nibwo iyo mvura yatangiye kugwa, izana umuyaga mwinshi nk’uko Gitifu Bizimana abyemeza kandi amazi y’umuvu niyo ahanini yahitanye abo bantu.
Yahaye ubutumwa abaturage bw’uko bakwiye gukora uko bashoboye bakirinda ibiza binyuze mu gutera ibiti ahantu hahanamye, bakazirika ibisenge by’inzu zabo kandi ntibature mu manegeka.
Ati: ‘‘Ubutumwa dutanga ni ugusaba abaturage gukumira ibiza binyuze mu gutera ibiti bizakumira amazi aturuka mu misozi, n’imirwanyasuri igasiburwa. Turasaba abaturage kwirinda gutura mu manegeka kuko umuryango umwe watwawe n’amazi wabaga mu manegeka.’’
Amazi y’iyi mvura yangije imyaka iri kuri hegitari 20 irimo ibirayi, ibisheke, imyumbati, yica n’ihene esheshatu yasanze mu gisambu ziri kurisha.
Amakuru Taarifa Rwanda yahawe n’umwe mu bakozi bo ku Karere ka Kayonza utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko bishoboka ko umubare w’abo iriya mvura yahitanye ushobora kwiyongera.
Yari imvura iremereye nk’uko abivuga kuko hari n’ibyo yangije mu Murenge wa Kabarondo mu mujyi.
Kuri uyu wa Gatanu hari bube igikorwa cyo kwegera abaturage batuye ahabereye iki cyorezo mu kubahumuriza no kureba icyakorwa mu gutabara abangirijwe nayo.
Hagati aho Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ntiragira icyo itangaza ku bufasha bugenewe abagizweho ingaruka n’icyo kiza.