Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa baraye bizihirije mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa. Abo muri uyu Murenge bavuga ko n’ubwo isi iri kwizihiza uyu munsi, ariko ibiribwa ku isoko bigurwa n’umugabo bigasiba undi.
Abasobanura impamvu z’iri bura, bavuga ko imihindagurikire y’ikirere iri mu byaganyije umusaruro w’ubuhinzi.
Ni ikibazo cyakajije ubukana mu myaka mike ishize.
Iyi mihindagurikire kandi iri mu ivugwa ko yakuruye igisa n’ubutayu gikunze kuvugwa mu Murenge wa Murundi.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko barumbije, ibiciro bikaba bituma kubona ibyo gushyira ku ziko bihinduka ikibazo gikomeye.
Si mu cyaro cy’Umurenge wa Murundi gusa bavuga ko bashonje kuko no mu mijyi harimo n’Umurwa mukuru, Kigali, kurya gatatu ari amahirwe kuri bake.
Abenshi bavuga ko barya ku manywa, mu ijoro bakiryamira.
Ni ibintu byamenyerewe henshi ndetse n’abana nabo batangiye kubimenyera.
Icyakora, muri iki gihe hari ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo hagamijwe guhangana n’umusaruro muke kandi mu gihe kirambye.
Imwe muri zo ni ugukora ubuhinzi bwuhira.
Kuhira ibihingwa bibiha amahirwe yo kwera kenshi mu mwaka kandi amazi yeza imyaka ntabe ari ay’imvura gusa.
Abatuye Umurenge wa Murundi babwiye itangazamakuru ko ibikorwa remezo byo kuhira babyitezeho kuzabafasha mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mu gihe kiri imbere.
Bemeza ko amapfa yari yarababayemo karande azagera aho akaba amateka.
Ibindi bagirwa inama yo gukora mu rwego rwo guhangana n’inzara ni ugukora amaterase y’indinganire no gutera ibiti byihanganira amazi make kandi byera imbuto.
Mu rwego rwo guha abaturage amazi yo kuhiza, mu Murenge wa Murundi hari umushinga witwa KIIWP wahubatse ibikorwaremezo byo kuhira imyaka binyuze mu kubaka ibyo bita amadamu 26 .
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yashimye uruhare rw’abahinzi mu guhangana n’ibura ry’ibiribwa, abasaba gukora kinyamwuga binyuze mu guhinda kijyambere.
Musafili asaba abashoramari kuyoboka ubuhinzi n’ubworozi, akabizeza ko uhashoye adahomba.
Yavuze kandi ko Leta yanzuye ko ubutaka budakoreshwa ibindi, bugomba guhingwa ibihingwa byera vuba kugira ngo budakomeza gupfa ubusa.
Mu rwego rwo kugabanya cyangwa guca inzara mu baturage, Dr. Musafili avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye nka Girinka, kugaburira abana ku mashuri, Shisha Kibondo, Akarima k’igikoni n’ibindi.
Izi gahunda zizajya zunganirwa n’izindi uko ibihe bisimburana.
Mu rwego rwo gukoresha neza amazi kuko ari yo mafunguro n’ubuzima bw’abantu, Minisitiri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse Musafili yasabye abaturage kujya batega amazi y’imvura bakayabika akazabafasha
Ozonnia Ojielo, Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye yasabye imiryango, Leta y’u Rwanda n’abaturage gufatanya bakarwanya ibura ry’ibiribwa n’isesagurwa ryayo.
Ashima umuhati wa Leta y’u Rwanda mu kongerera ubumenyi mu buhinzi kugira ngo bihaze mu biribwa no gusagurira amasoko.
Ati “Amazi ni Isi, amazi ni abantu, amazi ni twese.”
Yavuze ko kuri Season 2023B, ubuso burwanyijweho isuri bwari hegitari 942,025 n’aho uburiho ibiti bivangwa n’imyaka ari hegitari 492,293.4.
Hashyizweho kandi gahunda yo kuhira, aho ubuso bungana na hegitari 71,585 ha bwuhirwa muri 2022, buvuye kuri ha 43,934 muri 2017.
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, Leta y’u Rwanda yiyemeje kongera ubuso bwuhirwa hatunganywa ibyanya bishya byuhirwa.
Nka Gabiro Agribusiness Hub iteganya kuhira ubuso bungana na hegitari 15,600, muri zo 5,600 zatangiye gutunganywa, ETI Mahama I iteganya kuhira kubuso bwa hegitari 1,220, ETI Mahama II iteganya kuhira ha 1,515 ndetse n’umushinga CDAT uzuhira ubuso bwa ha 17,673.
Mu karere ka Kayonza, umushinga KIIWP II uzatunganya icyanya cyuhirwa ku buso bungana na hegitari 2,250;
Imiryango irimo USAID Hinga Wunguke, imishinga iterwa inkunga na IFAD, KOICA n’indi yashimiwe uruhare ikomeje kugaragaza mu gufasha abaturage kwihaza mu biribwa.
Umunsi w’ibiribwa wemejwe ku Isi kuva mu mwaka wa 1945, hagamijwe guca burundu inzara ndetse n’ibura ry’ibiribwa ku batuye Isi bose.