Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

John Bosco Nyemazi ( Ifoto: Akarere ka Kayonza: X)

Amakuru Taarifa Rwanda yahawe n’umwe mu bakozi b’Akarere ka Kayonza utashatse ko amazina ye amenyekana kubera ko azwi kandi akaba azi uburemere bw’ayo makuru, yemeza ko Nyemazi John Bosco wayoboraga aka Karere n’abo bakoranaga bari bamaze iminsi bakumira ko abaturage bo mu Murenge wa Ndego basuhukira mu Karere ka Kirehe kubera amapfa ari aho batuye.

Uwo muturage avuga ko gusuhuka kw’abatuye Ndego kwari kumaze icyumweru kuba ariko Meya Nyemazi afatanyije n’abandi barimo n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndego bagakumiraga abaturage ngo badasuhuka kuko ‘bigaragara nabi.’

Izuba rimaze iminsi muri aka Karere cyanecyane mu Mirenge ya Ndego, Mwiri, Rwinkwavu, Kageyo, Nyamugari na Kabare niryo ryatumye basonza ariko rigeze mu Murenge wa Ndego ribigirizaho nkana.

Abaturage bo muri Ndego basuhukiraga  ahitwa k’Umurindi wa Nasho muri Kirehe.

Umuturage twaganiriye yagize ati: “ Urumva, nk’umuturage ufite umuntu azi ahantu yagendaga amusanga kuko azi ko hari ibyo kurya akamusuhukiraho ngo arebe ko yabona icyo arya. Abayobozi rero babatangiraga ngo batajya yo bikagaragara nabi.”

Avuga ko izuba ryatse ryumishije ibigori n’ibishyimbo kandi ari byo abaturage bari bizeyeho umusaruro none ngo inzara iranuma.

Ku rundi ruhande, ikibazo cyabaye muri Ndego cyatumye abayobozi batangira guha ibiribwa abatuye indi mirenge yavuzwe haruguru, ibyo biribwa bikaba birimo ibishyimbo n’ibigori.

Wa muturage yunzemo ati: “ Kuva ibyo bintu bimaze kumenyakana, abayobozi bahise batangira gahunda yo guha abaturage ibigori. Muri Rwinkwavu na Mwiri ni mu tugari tumwe na tumwe.”

Hari umugore utuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ahitwa mu Izindiro witwa Aline Uwingeneye ufite ababyeyi batuye mu Kagari ka Cyabajwa muri Kabarondo ya Kayonza wabwiye Taarifa Rwanda ko iwabo nabo kubona icyo bashyira ku ziko bitoroshye.

Iyo mirenge ifite ikibazo cy’amapfa.

Ati: “ N’iwacu bajya bampamagara ngo ngire icyo mbaha niyo kaba akawunga kandi hari ubwo basanga nanjye ntako meze. Urabizi i Kigali ntibyoroshye. Iwacu rwose baba bantakira kandi mbere bajyaga banyoherereza n’igitoki none byarahagaze.”

Abajijwe niba nta bucuruzi buri za Kayonza bwunganira abantu, yasubije ko ucuruza bigakunda ari uwafatishije, wabitangiye kare.

Perezida wa Njyanama ati: ‘bazize kudatanga serivisi nziza’

Doreen Basiime Kalimba uyobora Inama Njyanama ya Kayonza avuga ko inkuru y’amapfa iherutse kuvugwa muri kariya Karere iri mu byatumye babona ko ibintu bikomeye.

Ikindi ni uko hari serivisi mbi Nyobozi yahaga abaturage bituma kuri iki Cyumweru ihagarikwa.

Avuga ko hari inama abagize Nyobozi bagiriwe barinangira ndetse ngo hari andi makuru bahabwaga n’izindi nzego ariko ntibayabyaze umusaruro kandi yaragombaga kugirira abaturage akamaro.

Doreen BASIIME KALIMBA, uyobora Njyanama y’Akarere ka Kayonza.

Ati: “ Twasanze imwe mu mpamvu zatumaga badakurikiza inama tubagira ari uko badafatanya, badakorera hamwe no kuba batinda gukemura ibibazo kandi iyo utinze gukemura ikibazo kimwe havuka ikindi”.

Basiime Kalimba avuga ko bagiye guhuza inzego bakicara bakareba uko ubuyobozi bwajyaho vuba kandi serivisi ngo niyo igiye gushyirwa imbere mu guhabwa abaturage.

Ku byerekeye igihe ubuyobozi buri busubirireho, Perezida wa Njyanama yavuze ko ‘bitari butinde.’

Mu gihe ibi bivugwa muri Kayonza, hari andi makuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko no mu Karere ka Bugesera hashobora kwaduka inzara itewe n’udukoko bita umukondo w’inyana twonona imyaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version