Umugabo w’imyaka 40 yafatanywe urumogi rupima ibilo 30 yari avanye muri Tanzania nk’uko Polisi ivuga ko yabiyibwiye.
Polisi yatangaje ko uwo mugabo yari arutwaye kuri moto, imufatira mu Mudugudu wa Gakenyeri, Akagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare muri Kayonza.
Ku rubuga rwayo, Polisi ivuga ko uwo mugabo yafashwe ku bufatanye by’abaturage, bamenye umugambi we bakayirya akara.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati: “Abaturage batanze amakuru ko hari moto bakeka ko ishobora kuba ipakiye urumogi, kuko ako gace gasanzwe n’ubundi ari inzira barunyuzamo. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko uwo mugabo amaze kurukura mu shyamba ryari hafi aho, ruri mu mufuka yari yahambiriye kuri moto.”
Uwafashwe yabwiye Polisi ko urwo rumogi rupima Ibilo 30, kandi ko yari aruvanye muri Tanzania.
Ntiyavuze aho yari arujyanye cyangwa ngo asobanure uko rwageze muri iryo shyamba.
SP Twizeyimana yaburiye abagishakira amaronko mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubivamo.
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa.
Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakwirakwiza urumogi cyangwa bakora ibindi byaha.
Ukurikiranyweho icyo cyaha yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Ndego kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.
Uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo gukora ibiyobyabwenge, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
Imirenge y’Akarere ka Kayonza ikora kuri Tanzania ni Ndego, Murundi na Mwiri.
Yose ikora kuri Pariki y’Akagera.