Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kayonza:Umushinjacyaha Akurikiranyweho Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kayonza:Umushinjacyaha Akurikiranyweho Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 June 2022 10:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko rwataye muri yombi umwe mu bashinjacyaha wakoreraga mu rukiko rw’Ibanze rwo mu Murenge wa Kabarondo.

Hari kimwe mu bitangazamakuru cyatangarije kuri Twitter ko uriya  mushinjacyaha akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.

Inzego zigenza cyangwa zishinja ibyaha hamwe n’ubucamanza ziri mu zikunze kugarukwaho muri raporo z’ibigo bikora ubushakashatsi kuri ruswa zizivugaho kuba mu ziza imbere muri iki cyaha.

Hari indi raporo iherutse gutangazwa na Transparency International Rwanda ivuga ko  u Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa.

Ubwo hatangazwaga imibare yerekana uko ibihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi ku byerekeye uko ruswa ihagaze, abo muri Transparency Rwanda bavuze ko u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatanu kandi umwaka ushize rwari ruri ku mwanya wa kane.

Icyo gihe Umushakashatsi muri Transparency International Rwanda witwa Albert Kavatiri Rwego yavuze ko impamvu ikomeye yatumye abahaye u Rwanda amanota baruha make ari uko bashyizemo n’ibibazo bya Politiki n’ubutabera byarubayemo mu mwaka wa 2021.

Icyo gihe Taarifa yamubajije mu by’ukuri icyo ibyo bishatse kuvuga, Umuvunyi mukuru wungirije Hon Abbas Mukama  aramwungira avuga ko ibibazo birimo n’urubanza rwa Rusesabagina byaba byaragize ingaruka k’uburyo bahayemo u Rwanda amanota.

Bemeje ko kuba abanyamahanga ari bo baha Abanyarwanda amanota kuri ruswa bituma hari bamwe mu bayatanga bashobora guha u  Rwanda amanota abogamye.

Uku ‘kubogama’ niko Kavatiri Rwego Albert, Appolinaire Mupiganyi na Abbas Mukama bise ‘kuba biased’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda Appolinaire Mupiganyi ati: “ Ibibazo bya Politiki byaranze u Rwanda mu mwaka ushize byatumye hari abaha u Rwanda amanota mabi.”

Muri ibi bibazo ngo harimo icy’ubutabera bavuga ko gifite n’aho gihuriye n’urubanza rwa Paul Rusesabagina

Ibi ngo byashyizwe muri iriya raporo bikozwe n’Ikigo kitwa  ‘Varieties of Democracy Projects’.

Byatumye u Rwanda rutakaza amanota 10.

Ubu rufite amanota 53% ku rwego rw’isi.

Ngo abaha u Rwanda amanota ni abanyamahanga baba baraje kurushoramo imari, abigeze kurubamo, abahanga mu mateka ya Politiki yarwo n’abandi.

Hejuru yo kuba imibare yatanzwe na bariya bantu yerekana ko u Rwanda rwasubiye inyuma ho umwanya umwe, ngo muri rusange ntirutera intambwe iyo ari yo yose ahubwo ngo ruri hagati na hagati.

Kuri Mupiganyi, ibi ngo si bibi kuko icyaba kibi ari ugusubira inyuma.

Umwanya wa kane u Rwanda rwahozeho ubu wafashwe n’ibirwa bya Maurices.

Ku rwego rw’isi, igihugu cya Denmark nicyo gifite  ruswa nke, kikagira amanota 88%.

TAGGED:featuredKayonzaRuswaUbushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Undi Muti Wa Sima Nke Mu Rwanda Ugiye Kuboneka
Next Article Perezida Kagame Yiseguye Ku Munyamakuru Ufite Ubumuga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?