Mu gihe habura igihe gito ngo umuhanzi Clarisse Karasira yiburuke imfura ye, yayisohoreye indirimbo yise ‘Kaze Neza’.
Kuri Instagram hari abafana be bashimye iriya ndirimbo ariko abandi baramubaza bati: “ Waribarutse cga ni vuba aha, update us kbsa”
Abandi bati: “ Turakwiteguye kibondo, kaze neza…”
Hari ku wa Mbere taliki 16, Gicurasi, 2022 ubwo yatangazaga ko azasohora indirimbo yahimbiye umwana atwite.
Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati: “ Umwuzukuru w’Imana n’igihugu yanjyanye mu nganzo aho yibereye iyo, mpimba indirimbo nshya izasohoka kuwa mbere. Ntimuzayicikwe, mbifuriza ibyiza.”
Byatangajwe n’umukunzi we Dejoie Ifashabayo nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko mu muhango waraye ubureye mu Biro by’Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Clarisse Karasira ni umugore wa Ifashabayo Dejoie babana muri Leta ya Maine iri mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bw’Amerika.
Abantu bacye nibo bitabiriye umuhango wabo wo gusezerana imbere y’amategeko.
Umuhango wakomereje mu Intare Conference Arena hafatirwa amafoto, ibindi bikomereza muri imwe muri Hoteli ziri i Kabuga.
Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Dejoie Ifashabayo yambitse umuhanzi Clarisse Karasira impeta y’urukundo.