Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kazungu Denis ‘Ashobora’ Kongererwa Indi Minsi 30 Y’Igifungo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kazungu Denis ‘Ashobora’ Kongererwa Indi Minsi 30 Y’Igifungo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 October 2023 3:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Denis Kazungu
SHARE

Amakuru Taarifa yamenye avuga ko ubushinjacyaha bwasabiye  uyu mugabo  ukurikiranyweho ibyaha byo kwica abantu 14 urw’agashinyaguro guhabwa indi minsi 30 y’igifungo kuko hari ibyo bugikoraho iperereza.

Ari hafi gusubira mu rukiko mu kuburana kuri ubwo busabe bundi.

Muri iki gihe afungiye muri Gereza ya Mageragere ku cyemezo cy’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo bikaba byaremejwe ku wa 21, Nzeri, 2023.

Mbere y’iminsi  ibiri ngo iyo 30 yari yakatiwe by’agateganyo irangire,( ni ukuvuga ku wa Gatatu no ku wa Kane),  amakuru avuga ko ubushinjacyaha bwatanze ikindi kirego mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro busaba ko Kazungu Denis yongererwa indi minsi 30 yo gufungwa.

Ibi ariko nabyo bigomba kuburanwa, urukiko rukabifataho umwanzuro.

Biteganyijwe ko iburana kuri iyi ngingo rizaba kuri uyu wa Kane taliki 26, Ukwakira, 2023.

Birasanzwe ko itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ryemeza ko icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha afungwa by’agateganyo kimara iminsi 30 habariwemo umunsi cyafashweho.

Mu gihe iyo minsi irangiye, biba bishoboka ko hakongerwaho indi minsi 30…

Ubushinjacyaha buba bugomba gusobanurira urukiko impamvu z’ubwo busabe, n’ubusobanuro by’icyakozwe mu minsi 30 ya mbere bijyanye n’iperereza  ndetse n’icyo bavuga kizakorwa muri icyo gihe cy’inyongera nikiramuka cyemewe.

Kongererwa iminsi 30 bikorwa gusa ku bantu bakurikiranyweho ibyaha bikomeye.

Ubwo hafatwaga icyemezo cyo gufunga Kazungu Denis by’agateganyo, umucamanza yavuze ko Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga ‘hari impamvu zikomeye’ zituma Kazungu akekwaho ibyaha icumi.

Ni ibyaha byo kwica umuntu biturutse ku bushake, uyu kandi nawe akaba yarabyiyemereye.

Indi mpamvu rwashingiyeho ngo ni uko ubwo Kazungu yaburanaga ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo atigeze agaragaza ukwicuza kuri ibi byaha by’ubwicanyi yiyemerera.

Ibyo byaha 10 akurikiranyweho ni ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu,  ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Ubwo yari imbere y’Urukiko Kazungu Denis yavuze ko abo bakobwa yabishe kubera ko nawe bamwanduje Virus itera SIDA.

Ubwanditsi bwa Taarifa bwagerageje kuvugisha Faustin Nkusi nk’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika ngo agire icyo atubwira ku mpamvu zatumye basaba ko igifungo cy’iminsi 30 cyagenewe Kazungu cyakongerwaho indi minsi nk’iyo ariko ntiyashoboye kwitaba telefoni ye.

Urubanza rwa Kazungu Denis ruri mu manza zikomeye zizaranga umwaka wa 2023 kubera ubukana bw’ibyaha aregwa ndetse n’uburyo yitwaye muri rwo.

TAGGED:featuredKazunguKicukiroUbushinjacyahaUbwicanyiUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Etage Ya Cyenda Ya ECOBANK Yahiye
Next Article Perezida Kagame Ari Muri Arabie Saoudite Mu Nama Yiga Ejo Hazaza H’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?