KCCA itewe mpaga

Umukino wari buhuze KCCA na AS Kigali ntukibaye kuko hari abakinnyi ba KCCA basanganywe ubwandu bwa COVID-19. Iyi kipe yari iri i Kigali, ikaba yaraje ifite abakinnyi 15, babiri nibo banduye kiriya cyorezo bituma ikipe isigarana 13 bazima kandi mu kibuga hajyamo abakinnyi 11, hagasigara abasimbura batatu none muri bo babiri banduye.

Amategeko ya CAF ateganya ko iyo ikipe yageze aho igomba gukinira bikaza kugaragara ko itujuje abakinnyi babanza mu kibuga n’abasimbura batatu, ihanishwa kubura amanota atatu igatsindwa ibitego bibiri.

Ibi bikaba ari byo byabaye kuri KCCA.

Umunyamategeko wa FERWAFA Bwana Jules Karangwa avuga ko kuba hari abakinnyi ba KCCA bagaragaweho COVID-19  aribyo  byibereye intandaro yo guterwa mpaga.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera muri Uganda tariki 06, Mutarama, 2021.

Umukino wa AS Kigali na KCCA FC wari butangire saa kenda z’amanywa(3h00 pm) ukabera ku stade ya Kigali iri i  Nyamirambo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version