Ubwoko ‘bushya’ bwa COVID-19 buteye bute?

Tariki 14, Ukuboza, 2020 u Bwongereza bwamenyesheje Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ko bwatewe n’icyorezo gishya cya COVID-19.

Bwavuze ko bwasanze cyandura vuba kurusha uko byari bisanzwe.

Ubwo bwoko bushya bwa COVID-19, abahanga mu kwiga imiterere ya za virus babwise SARS-CoV-2 VUI 202012/01 (Variant Under Investigation, year 2020, month 12, variant 01).  Bavuga ko byatewe n’icyo abahanga bita mutation.

Mutation ya virus ni iki?

- Advertisement -

Abiga ibinyabuzima bito cyane( biologie moléculaire) bazi ko za virus nazo ari ibinyabuzima bigira intimatima (DNA) igizwe n’uduce twinshi tugena imikorere yazo.

Hari ubwo rero kamwe muri utwo duce gahindura imiterere , bigahungabanya imikorere ya virus muri rusange ikaba yazamura ubukana. Ibyo nibyo abahanga bita mutation.

Tariki 13, Ukuboza, 2020 nibwo bavumbuye buriya bwandu bushya mu baturage 1108 mu bapimwe bose mu Bwongereza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Borris Johnson yatangaje ko buriya bwoko bushya  bwandura inshuro 70% ugereranyije n’iyari isanzwe.

Ku rundi ruhande,  abahanga bavuga ko abantu batagombye guhahamuka kuko nta cyerekana ko iyadutse ariyo yica vuba kurusha iyari isanzwe.

Mu Burayi, hari Leta zafashe ingamba zo kubuza indege cyangwa gari ya moshi ziva mu Bwongereza kwinjira ku butaka bwazo.

Ububiligi, u Buholandi, Austria, u Butaliyani, u Bufaransa n’u Budage nibyo bihugu byamaze gufata kiriya cyemezo.

N’ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Bwana Johnson yavuze ko ubwoko bwa COVID-19 bwadutse vuba aha bwandura cyane, yanashimangiye ko nta gihamya ishingiye kuri science igaragaza ko buhitana abantu benshi ugereranyije n’ababwanduye.

Icyo avuga cy’ingenzi kandi abantu bagomba guharanira kugera ho ni urukingo.

Abaganga b’abahanga mu byorezo babivugaho iki?

Moncef Slaoui ni umujyanama wa Guverinoma ya Amerika mu bya Science no gukora urukingo rwa COVID-19, avuga ko abahanga mu by’ibyorezo bari kwiga imihindagurikire ya COVID-19 ivugwa muri iyi minsi.

Barasuzuma niba kwihinduranya kwayo kutarabaye mbere ariko bo bagatinda kubibona, iyi ikaba ari yo mpamvu iri gukwirakwira mu Bwongereza kurusha ahandi.

Dr. Moncef avuga ko ikindi gikenewe muri iki gihe ari uko habanza kuba ubushakashatsi bukorewe ku nyamaswa, bukerekana ubukana bw’iriya virus yihinduranyije mbere y’uko hafatwa ibyemezo bikomeye birimo na Guma mu Rugo.

Ati: “Mu gihe ibintu bitarasobanuka neza nsanga abantu bagomba kwirinda gucikamo igikuba, kuko nta bimenyetso simusiga bishingiye kuri science turabona byerekana ko iyo coronavirus yadutse yica kurusha iyari isanzwe. Kwandura vuba no kwica vuba biratandukanye.”

Avuga ko kuba mu izina rya buriya bwoko bwa COVID-19 barimo imvugo ya gihanga bise ‘Variant Under Investigation’ bivuze ko ari ikintu bakigaho, bityo abantu bakwirinda guhubukira ibyemezo badafitiye amakuru ahagije.

Shekhar Mande, umuyobozi mukuru w’Inama y’abahanga bakora mu bushakashatsi mu nganda, Council for Scientific and Industrial Research (CSIR) yo muri Afurika y’Epfo, avuga ko muri iki gihe ikintu abantu bakeneye kurushaho ari ukubona urukingo kandi ko abantu batagombye gukuka umutima.

Avuga ko n’ubwo bigaragara ko ubwoko bushya bwa COVID-19 biswe N501Y bwandura cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe ariko bitavuze ko abantu bazicwa nabwo ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Ati: “Ikigaragara ni uko ubudahangarwa bw’imibiri ya bantu aribwo buzakomeza kugena uko iki cyorezo kibazahaza kandi icy’ingenzi kuri njye ni uko abantu babona urukingo. Nta mpamvu yo gicikamo igikuba.”

Naho Vivek Murthy, umuganga bwite wa Perezida wa Amerika watowe, Joe Biden, we avuga ko ubwoko bushya bwa COVID-19 buvugwa mu Bwongereza bukigwaho, ko abantu baba baretse guhahamuka kuko nta gihamya cya science kiragaragaza ko bwica benshi ugereranyije n’ababwanduye.

Ati: “ Amakuru dufite kandi yemejwe ni uko koko kiriya cyorezo cyafashe indi sura yo kwanduza abantu benshi ariko nanone nta bushakashatsi abahanga baremeranyaho bwemeza ko kica benshi mu bacyanduye.”

Harsh Vardhan n’umuganga w’Umuhinde, akaba ari Umuyobozi mukuru w’Inama y’ubutegetsi ya WHO. Uyu mwanya awuriho guhera tariki 22, Kamena, 2020.

Harsh avuga ko kugeza ubu nta mpamvu yo gukuka umutima kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bivugwa ko bwanduza vuba.

Avuga ko Leta ziri maso, ziri gukurikiranira hafi ibya kiriya cyorezo  kandi ziteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo zikumire kandi zirwanye kiriya cyorezo.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda hari ibyo yibutsa…

Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda avuga ko icy’ingenzi kugeza ubu ari ugukurikiza amabwiria Guverinona y’u Rwanda yahaye abaturage kugira ngo bakomeze birinde kwandura no kwanduzanya kiriya cyorezo.

Anenga abantu bagifite imyifatire itiza umurindi ubwandu bwa COVID harimo guhoberana, gusuhuzanya abantu bahana umukono, guhurira ahantu abantu ari benshi ntibahane intera, kudakaraba intoki kenshi kandi neza, kutambara agapfukamunwa n’ibindi.

Dr Ngamije avuga ko bibabaje kubona abantu bambara agapfukamunwa neza ari uko babonye umupolisi.

Ati: “Igihe bibaye ngombwa ko abantu bahurira ahantu ari benshi, si byiza kuhatinda kandi haba ari ahantu hafite amadirishya abantu bakayafungura kugira ngo babone umwuka mwiza uhagije.”

Yasabye Abanyarwanda kwirinda ko hari uwaba intandaro yo kwanduza mugenzi we icyorezo cya COVID-19.

Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 21, Ukuboza, 2020 yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere by’Afurika bizabona urukingo rwa COVID-19 kubera ko rwagaragaje ubushake n’ubushobozi mu guhangana nayo.

Perezida Kagame yavuze ko ruzaboneka mu mezi ya mbere y’umwaka wa 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version