Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya: Igihugu Cya Mbere Muri EAC Aho Umukirisitu Atotezwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kenya: Igihugu Cya Mbere Muri EAC Aho Umukirisitu Atotezwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2021 6:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuryango ukorera muri USA witwa Open Doors wasohoye urutonde rw’ibihugu 50 ku isi aho bigoye ko umuntu aba Umukirisitu. Kenya iri mu bihugu by’Afurika, ikaba iya mbere muri EAC.

Igihugu kiri ku mwanya wa mbere ku isi ni Koreya ye Ruguru, Kenya ikaba iya 49 mu bihugu 50.

Ku rwego rw’Isi Somalia iri ku mwanya wa gatatu, Libya ku mwanya wa Kane, Eritrea ku mwanya wa gatandatu na Nigeria ku mwanya wa cyenda.

Raporo ya kiriya kigo ivuga ko n’ubwo Abanyakenya benshi ari Abakirisitu bitabujije ko bahohoterwa, bagatotezwa n’abandi baba mu yandi madini.

Abibasiwe ni Abakirisitu bigeze kuba Abisilamu, bakaba batuye mu bice byegereye Inyanja y’Abahinde no mu Majyaruguru ya kiriya gihugu.

Igitangaje ni uko mu babakorera ihohoterwa harimo na benewabo ba hafi.

Hari aho iriya raporo igira iti: “ Ubushakashatsi bwacu bwerekanye ko abarwanyi n’abafana ba Al Shabab bacengeye mu midugudu ituwe n’Abakirisitu  bakabakorera ibikorwa byo guhungabanya umudendezo wabo.”

Ikindi ni uko abayobozi b’inzego z’ibanze birengagiza nkana ihohoterwa rikorerwa abaturage babo bafie imyizerere ya Gikirisitu bakabikora kubera ruswa baba bahawe.

Ku rundi ruhande ariko urugomo rukorerwa Abakirisitu bo muri Kenya rwaragabanutse kuko umwaka ushize yari iri ku mwanya wa 44 ku rutonde rw’ibihugu bihohotera Abakirisitu ku isi.

Ibindi bihugu by’Afurika bivugwamo urugomo rukorerwa Abakirisitu ni Ibirwa bya Maldives, Sudan, Misiri, Mauritania, Algeria, Tunisia, Morocco, Mali, Burkina Faso, Central African Republic, Ethiopia, Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Mozambique.

 

TAGGED:AbakirisituAbisilamuAl ShababfeaturedKenya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CAR: Inyeshyamba Zugarije Umurwa Mukuru Bangui
Next Article Rayon Sports Niyo Kipe ‘Ihagaze Neza’ Mu Rwanda- CAF
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?