Ubwo yari agiye mu gice kitwa Central Business District, imodoka ziherekeza Raila Odinga zarashwe amasasu n’abantu bataramenyekana. Hari mu kivunge kirimo n’abapolisi bari baje gukoma imbere abayoboke ba Odinga bari baje kumwakira ngo bategura imyigaragambyo yo mu Cyumweru gitaha cyangwa nyuma yacyo.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru dukesha The Star nta makuru y’abashobora kuba bakomereye muri ziriya modoka cyangwa abaziguyemo yari yatangajwe.
Izindi modoka zari ziherekeje Odinga nazo zangiritse.
Icyakora Odinga ntacyo yabaye kubera ko yahise akata imodoka ye arigendera.
Yabikoze nyuma y’igihe gito Polisi yamuhagaritse ngo adatambuka.
Raila Odinga ari gutegura imyigaragambyo irushijeho gukomera y’abayoboke be izamagana ubutegetsi bwa Kenya Kwanza, iri rikaba ari ishyaka riri ku butegetsi riyobowe na William Ruto.
Nyuma y’uko imodoka ze zirashwe, Polisi yahise izibuza gukomeza, irazigota mu rwego rwo kuzirinda ko hari abandi bakomeza kuzibasira kugeza ubwo ibintu byacururutse barazirekura zirakubirana zisubira iyo zari zivuye.