Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya N’ u Bushinwa Basinye Amasezerano Mu Bucuruzi Harimo N’Ubw’Amafi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kenya N’ u Bushinwa Basinye Amasezerano Mu Bucuruzi Harimo N’Ubw’Amafi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 January 2022 3:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta ya Kenya yasinyanye n’iy’u  Bushinwa amasezerano y’uko izajya ibwoherereza amafi. Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kane hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa uri muri Kenya witwa Wang Yi na mugenzi we ushinzwe ubucuruzi Madamu Betty Maina.

Wang Yi ari muri Kenya guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 05, Mutarama, 2022.

Ni mu ruzinduko amazemo iminsi mu bihugu by’Afurika y’i Burasirazuba ndetse no muri Eritrea, igihugu kiri mu bigize Ihembe ry’Afurika

Kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Kenya barimo na Perezida Uhuru Kenyatta.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege kitiriwe Kenyatta, Minisitiri Wang Yi yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Kenya ushinzwe ubutwererana Madamu Raychelle Omamo.

Itangazo riherutse kuva muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya rivuga ko Minisitiri Yi ari muri Kenya mu rwego rwo kureba aho imishinga y’u Bushinwa igeze ishyirwa mu bikorwa ndetse no kureba niba amasezerano ibihugu by’Afurika biherutse gusinyana n’u Bushinwa mu nama yabihuje hari ikiri gukorwa ngo atangire ashyirwe mu bikorwa.

Ni amasezerano yasinywe mu nama yitwa Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC) yabereye muri Senegal mu Ugushyingo, 2021.

Bimwe mu bikubiye muri ariya masezerano ni ugufasha ibihugu by’Afurika gukingira abaturage babyo, gufasha mu kuzamura ubukungu budahumanya ikirere, kubaka ibikorwa remezo no kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga mu baturage.

Betty Maina.
Wang Yi
Raychelle Omamo.
TAGGED:AmafiBushinwafeaturedKenyaMinisitiriPerezidaUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwato Budafite Moteri Bwabujijwe Kongera Kwambutsa Abantu Muri Nyabarongo
Next Article Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ya Tanzania Yeguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?