Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya: Umudepite Yishwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Kenya: Umudepite Yishwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 May 2025 11:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Charles Ong'ondo Were yari amaze amezi abiri atakamba asaba inzego kumurindira ubuzima kubera ubwoba bwo kwicwa.
SHARE

Umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko ya Kenya witwa Charles Were yarashwe n’abantu bari bari kuri moto baramwica bahita batoroka.

Polisi ivuga ko abamwishe bari bamaze umwanya bamucunga aho yacaga ari mu modoka ye hanyuma umwe muri bo aza kuva kuri Moto amurasa amwegereye aramwica.

Charles Ong’ondo Were yari amaze amezi abiri atakamba asaba inzego kumurindira ubuzima kubera ubwoba bwo kwicwa.

Umuvugizi wa Polisi mu gace yarasiwemo witwa Muchiri Nyaga yabwiye BBC ko ‘bigaragara’ ko Depite yishwe bigambiriwe.

Were yari umwe mu Badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umushoferi we hamwe n’ushinzwe kumurinda ntacyo babaye ahubwo bihutiye kumujyana kwa muganga ariko biranga ruramutwara.

Yarasiwe ahitwa Ngong, haba umuhanda ucungwa na za cameras nyinshi n’abapolisi  benshi bashinzwe umutekano mu muhanda

Perezida wa Kenya William Ruto yategetse Polisi gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwe ikazamuha raporo bidatinze.

Uyobora Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite witwa Moses Wateng’ula yavuze ko babuze Umudepite wari intwari kandi ukora akazi neza, akemeza ko kumwica byashenguye benshi.

Were yari ahagarariye mu Nteko ishinga amategeko agace ka Kasupul, akaba umwe mu Badepite b’ishyaka rya Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ruto.

Odinga yamaganye ubwo bwicanyi avuga ko babuze ingirakamaro.

Aheruka kwitabira amatora y’Umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2022 ariko aratsindwa, nyuma aza gukorana na Ruto bashyiraho Guverinoma ihuriweho.

TAGGED:KenyaUmudepiteUmupolisiYarashwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yibasiwe N’Inkongi
Next Article Urukiko Rukuru Rw’Ubucuruzi Rwanzuye Intsinzi Y’Umuhanzi Gabiro Guitar
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?