Uwineza wari uherutse gufungwa na Polisi ya Kenya akekwaho kugambanira umugabo ukomoka mu Busuwisi wamuteretaga ngo abantu bamwice bamwambure akayabo, yarekuwe by’agateganyo.
Hari inyandiko ziri kuri X zivuga ko uyu mugore yaba yatanze ingwate akazakurikiranwa adafunzwe.
Afatwa yari ari kumwe na musaza we ubwo bajyaga mu biciro n’abantu bari bizeye ko ari abicanyi bagiye kubafasha kwica uwo Muzungu wo mu Busuwisi bakamucucura ama Euros 850,000.
Abo bitaga abicanyi kabuhariwe bari abapolisi b’abanyamwuga.
Ku wa Kabiri taliki 02, Mutarama, 2024 nibwo uwo mugore na musaza we bageze mu rukiko.
Amakuru avuga ko hari umuntu wariye Polisi akara ko hari umugore na musaza we bafite uriya mugambi.
Abapolisi bahise bicara banoza uburyo bwiza bwo kubegera, bakababwira ko ari abicanyi babizobereyemo hanyuma bakazabata muri yombi.
Uwo bashakaga kwica ni Umusuwisi w’imyaka 50 wari waje i Nairobi muri konji ikurikira Noheli bita Boxing Day ngo yishimane n’iyo nkumi.
Yagiye gucumbika muri Hoteli yitwa Westlands mu nkengero za Nairobi, ariko uwo mugore we yabaga mu nzu yitaruye hoteli ho gato, izo bita ‘apartment.’
Bivugwa ko uriya mugore yabwiye itsinda ry’abapolisi yitaga ko ari abicanyi ruharwa ko uwo muntu yari afite Euros 850,000 kandi ko mbere yo kumwica yagombaga kubanza kohereza ayo mafaranga yose kuri compte ye nawe akazayagabana n’abo bari baje kumufasha muri uwo mugambi.