Mu mahanga
Kasese Muri Uganda Habereye Impanuka Yishe Abantu 32

Mu ijoro ryakeye ahitwa Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda habereye impanuka yahuje imodoka eshanu zagonganye igwamo abantu 32 abandi batanu barakomereka.
Nation Africa yanditse ko byabaye ahagana mu masaha yo ku wa Kabiri tariki 02, ashyira tariki 03, Gashyantare, 2021.
Umwe mu bakozi b’Umuryango Utabara Imbabare muri Uganda witwa Irene Nakasiita yavuze ko iriya mpanuka yatewe n’ikamyo yari itwaye abagenzi benshi iza gukubita indi modoka yari iyiciye ku ruhande nayo ikubita izindi gutyo gutyo…
Yagize ati: “ Uyu muhanda ni muto kandi wari ukirimo kubakwa. Amakamyo abiri yavaga Kasese araza agonga izindi kamyo zari aho bakoraga umuhanda, zikizigonga haza izindi ebyiri nazo biba uko. Izi ebyiri za nyuma zari ziturutse ahitwa Bundibugyo.
Irene Nakasiita avuga ko imirambo y’abapfuye hamwe n’abakomeretse bose bajyanywe ku bitaro bya Kilembe.
Bivugwa ko muri Uganda haba impanuka zo mu muhanda zitari munsi ya 20 000 zikagwamo abantu batari mu nsi ya 2 000 ku mwaka.
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda3 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga1 day ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere