Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yafunguye ku mugaragaro uruganda rukora imbunda nto, rwubatswe mu gace ka Ruiru mu Ntara ya Kiambu.
Kenyatta yavuze ko ruzahindura byinshi muri Kenya, kuko mu kugurira intwaro imbere mu gihugu bizongera ubushobozi bwacyo bwo kwigira, bikanazamura ubushobozi n’ingano by’ibikorerwa imbere muri Kenya.
Ni n’igikorwa kizatanga imirimo myiza ku rubyiruko. Ruzaba rufite ubushobozi bwo gushyira ku isoko nibura imbunda
12.000 mu mwaka, 60% by’ibizigize bikazajya bikorerwa imbere muri Kenya.
Kenyatta yakomeje ati “Uru ruganda rukora intwaro ruri muri gahunda yo guteza imbere inganda zitanga umusanzu mu kubungabunga umutekano w’Igihugu no mu guteza imbere urwego rw’inganda muri rusange, nk’imwe mu nkingi enye zigize intego igihugu cyacu gifite hamwe n’icyerekezo 2030.”
Urwo ruganda rwuzuye rutwaye miliyari 4 z’ama-shilling ya Kenya, ni ukuvuga asaga miliyari 35 Frw.
Amahoro niyo ya mbere