Kenya Yashyize Imijyi Itanu Mu Kato Kubera COVID-19

Perezida Uhuru Kenyatta yahagaritse ingendo zinjira cyangwa zisohoka mu bice bya Nairobi, Kajiado, Machakos, Kiambu na Nakuru, hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera.

Ni icyemezo yatangaje mu ijambo yagejeje ku baturage kuri uyu wa Gatanu.

Utwo duce uko ari dutanu dushyizwe mu kato nyuma y’uko mu isesengura ry’inzego z’ubuzima, byagaragaje ko twihariye 70 ku ijana by’ubwandu bushya mu gihugu.

Muri utwo duce utubari twafunzwe, ndetse ntabwo byemewe gucururiza inzoga muri resitora. Resitora nazo zigomba gucuruza gusa ibiribwa abantu batahana.

- Advertisement -

Mu bindi byemezo byatangajwe, ibikorwa bya politiki bihuriza abantu hamwe birabujijwe kimwe n’amarushanwa yose ya siporo.

Igihe umuntu yitabye Imana, hemejwe ko agomba gushyingurwa mu masaha 72 kandi uwo muhango nturenze abantu 50. Gushyingirwa n’ibirori by’ubukwe ntibigomba kurenza abantu 30.

Gusura abantu mu bitaro biremewe, ariko umuntu ntagomba gusurwa n’abantu barenze babiri.

Imodoka zitwara abagenzi ntizigomba kurenza 60% by’ubushobozi bwazo, ndetse abakozi mu nzego za leta n’abikorera basabwe gukorera mu rugo uretse ab’ingenzi.

Amashuri yose abantu biga bari kumwe yafunzwe, kereka abanyeshuri barimo kwitegura ikizamini cya leta cyangwa abiga iby’ubuvuzi.

Insengero muri ya mijyi itanu zafunzwe, hasigaye izo mu zindi ntara 42 nazo zigomba gukora hubahirijwe amabwiriza yashyizweho.

Perezida Kenyatta yanategetse ko nubwo nta winjira cyangwa ngo asohoke muri Nairobi, Kajiado, Machakos, Kiambu na Nakuru, ingendo imbere muri ibyo bice na zo zemewe gusa hagati ya saa kumi za mu gitondo na saa mbiri z’ijoro.

Ahandi mu gihugu ingendo zemewe hagati ya saa kumi za mugitondo na saa yine z’ijoro.

Hemejwe ko umuntu ukeneye gukora urugendo nyuma y’amasaha yagenwe agomba kubiherwa uburenganzira.

Biteganywa ko ingendo mpuzamahanga z’indege zikomeza, ariko buri muntu winjira muri Kenya agomba kuba afite icyemezo ko yapimwe COVID-19 mu masaha 96 ashize, kigaragaza ko ari muzima.

Perezida Kenyatta yavuze ko ibi byemezo bifashwe nyuma y’uko mu minsi 12 ishize, abantu baremba kubera COVID-19 biyongereyeho 52%.

Nka Nairobi yihariye hafi 60% y’ubwandu bushya burimo kuboneka. Ibyo bivuze ko iyo abantu 5 bapimwe, hari ibyago ko 3 bagomba gusanganwa COVID-19.

Leta ya Kenya yatangiye gahunda y’ikingira, nk’uburyo bwakoroshya uburyo iki cyorezo kirimo kwibasira no kuzahaza abantu. Mu bahawe urukingo ba mbere harimo Perezida Uhuru Kenyatta.

Biteganywa ko hazahita hakingirwa abantu miliyoni 1.25 bafite ibyago byinshi byo kwandura, n’abantu basanzwe barengeje imyaka 58.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version