Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Byabereye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.

Mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango haravugwa umusore w’imyaka 20 uherutse gusanga Nyirakuru amukubita inkoni nyinshi ku buryo bikekwa ko ari zo zamuhitanye.

Ukekwaho ubwo bwicanyi avugwaho gusanga uwo mukecuru iwe akamukubita avuga ko yamuroze kugira uburwayi bwo mu mutwe.

Hari umuturanyi wabo wabwiye itangazamakuru ati: “Nyirakuru yibanaga kuko nta mwana bari kumwe mu rugo, yamusanze ari wenyine mu rugo aramwica.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Muhire Floribert avuga ko uwo mukecuru yitwaga Mutumwinka Thérèse.

Ati: “Ni Umusore ufite uburwayi bwo mu mutwe. Yagiye mu rugo yica Nyirakuru.”

Uvugwaho ubwo bwicanyi yahise afatwa arafungwa naho umurambo wa Mutumwinka ujyanwa kwa muganga.

Mu gihe ari uko byifashe kandi, mu byumweru bibiri bishize nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE babyemeza nanone mu Murenge wa Mbuye havuzwe inkuru y’abagabo babiri n’umugore bakekwaho kwica umugabo ariko nabo barafashwe.

Bigenda gute ngo umurwayi wo mu mutwe yice uwo bafitanye isano ya hafi?

Uburwayi bwo mu mutwe buteye kwinshi. Abahanga bavuga ko imibereho y’abantu cyane cyane abatuye mu mijyi ari yo ituma ibitekerezo byabo bikunda kujarajara.

Icyakora byumvikane neza ko uburwayi bwo mu mutwe atari umwihariko w’abanyamujyi bonyine kuko, nk’uko biri muri iyi nkuru, n’abatuye icyaro bahura n’ako kaga.

Umuntu udafite uburwayi bwo mu mutwe nawe yica uwo bashakanye cyangwa undi bafitanye isano ya bugufi.

Itandukaniro ry’uko abikora n’uko urwaye abigenza ni uko utarwaye abanza kubitegura, akabikora mu ijoro, akenshi yasinze cyangwa se uwo yica akabanza kumushyira mu mimerere ituma kumwica bimworohera.

Abarwayi bo mu mutwe bafite uburwayi budakira kandi bukomeye bita Schizophrenia ( uyirwaye akenshi arabigaragaza ku buryo benshi bamwita ‘umusazi’) bo bica umuntu batabizi.

Taarifa Rwanda yabajije umuganga w’indwara zo mu mutwe ufite ikigo gitanga ubwo buvuzi kitwa JMM Uplifted Lives Ltd atubwira uko biba byagenze ngo umuntu akore ayo marorerwa.

Joyce Munyaneza Muteteri yatubwiye ko umuntu ufite buriya burwayi yica undi azi ko ari kwica inzoka, kurwana n’intare, mbese akabikora nk’uri kwirwanaho.

Ati: “Ashobora kumwica amubonamo ikindi kintu, wenda intare, inzoka…Ntabwo burya aba ari we.”

Burya umuntu nk’uyu ngo agira amashusho, amafoto cyangwa amajwi biza mu mutwe we abandi bantu batabona cyangwa ngo bumve.

Ikibazo gikomeye cy’iyi ndwara ni uko idakira ahubwo yoroha, bityo rero uyirwaye ashobora gukora ibintu bisanzwe bikorwa n’abatarwaye urugero nko gukodesha inzu cyangwa gukora umushinga.

Mu gihe yakoze icyaha nk’icyo, ni ngombwa ko ababishinzwe bamujyana kwa muganga bakamusuzuma akavurwa.

Kumujyana yo bizatuma inzego bireba zimenya niba koko arwaye cyangwa se ari ubundi bugome bwamuteye gukora ayo mahano.

Iyo yarwaye agakomerezwa, uwo muntu aba ari uwo kwitonderwa kuko aba ashobora no kwica abandi bantu abafata nk’abagizi ba nabi.

Inama ya muganga Joyce Munyaneza Muteteri ni iy’uko uwo muntu mu gihe yorohewe aba akwiye kwitabwaho abantu ntibamubone nk’umurwayi ahubwo bakajya bakora uko bashoboye buri kwezi bakamufaha kubona imiti.

Ingingo yerekana ko uwo muntu aba arwaye ni uko iyo avuye kwa muganga bakamubwira ko ari we wihekuye cyangwa wishe inshuti ye, yumva yigaye ndetse ashobora no kwiyahura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version