Guverinoma ya Kenya yanenze bikomeye icyemezo cy’u Bwongereza buheruka gutangaza ko guhera ku wa 9 Mata, abagenzi baturutse cyangwa banyuze muri iki gihugu batemerewe kwinjira ku butaka bwabwo.
Ni urutonde rutavugwaho rumwe rwakunze kwitwa urutukura mu bijyanye n’ingendo zitemerewe kugera mu Bwongereza, rwitwa ko rushyirwaho ibihugu bitabasha kugenzura neza ubukana bwa Coronavirus n’ubwoko bwayo bushya.
Kenya yashyiriweho ku munsi umwe na Pakistan, Bangladesh na Philippines, nyuma y’iminsi u Rwanda na rwo rushyizwe kuri urwo rutonde.
Ni icyemezo leta ya Kenya yavuze ko kizagira ingaruka ku bucuruzi bwa Kenya n’u Bwongereza, ibijyanye n’ingendo, ubukerarugendo n’ubufatanye mu by’umutekano.
Yavuze ko kibabaje kuko yakomeje gukora ibishoboka byose mu guhangana na COVID-19, kandi ibikorwa byayo byashimwe n’inzego zirimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Kenya ku wa 3 Mata, yavuze ko bimaze kugaragara ko inkingo za COVID-19 ari zo zizatuma ubuzima busubira uko bwahoze, bityo aho kugira ngo u Bwongereza bupyinagaze Kenya bwari kuyiha inkingo, kuko buzifite ku bwinshi kurusha uko buzikoresha.
Bibarwa ko u Bwongereza bwatumije inkingo zisaga miliyoni 400 za coronavirus, mu gihe bufite abaturage bagera muri miliyoni 67.
Kenya ivuga ko byari bikwiye ko mu bufatanye habaho gusaranganya inkingo, nyamara ngo ibihugu bikize bikomeje kuzikubira no kuziha uwo bishaka, icyo Kenya yise “vaccine Apartheid”.
Bijyanye n’icyemezo u Bwongereza bwafashe ku bushake bwabwo, na Kenya yategetse ingamba nshya zigomba kubahirizwa ku bongereza.
Yakomeje iti “Abagenzi bose baturutse cyangwa banyuze ku bibuga by’indege byo mu Bwongereza bazaba bategetswe kujya mu kato k’iminsi 14 mu bigo byemezwa na guverinoma kandi ku kiguzi baziyishyurira bacyinjira muri Kenya.”
“Mu gihe bazaba bari mu kato, bazaba bategetswe kwipimisha COVID-19 inshuro ebyiri hakoreshejwe ibipimo bya PCR, ku munsi wa kabiri n’uwa munani bari mu kato, kandi bakiyishyurira icyo kiguzi.”
Ni amabwiriza ariko atazaba areba ubwikorezi bw’imizigo hagati y’ibihugu byombi, buzajya bukurikiza amabwiriza azatangazwa vuba.
Nta nubwo azaba areba abanyakenya bazajya baturuka mu Bwongereza cyangwa bazahanyura batashye iwabo.
Kugeza ubu abantu bamaze kwandura COVID-19 muri Kenya ni 138.988 mu gihe abamaze gupfa ari 2.224. Abamaze gukira ni 94.183.