Amakuru aravuga ko Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuganye kuri telefoni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ku mutekano mucye uri i Goma.
Kuri X, Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo, bivuga abayobozi bombi baganiriye ku mirwano iri kwibasira abagize ingabo z’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) ziri kugwa mu butumwa bw’amahoro muri Congo.
Izi ngabo ziganjemo izo muri Afurika y’Epfo ndetse n’umuyobozi wazo akomoka muri iki gihugu.
Amakuru avuga ko Kagame yemeranyije ko imirwano yahagarara, ibiganiro by’amahoro bikubahirizwa ku mpande zihanganye.

Kuwa 25 Mutarama 2025, Koperative y’abasirikare bo muri Afurika y’Epfo iherutse gutangaza ko abasirikare batatu b’iki gihugu bapfiriye mu mirwano bari bahanganyemo na M23.
Intambara ikomeye muri Goma yaraye itumye M23 ifata Goma.
Kugeza ubu ntibizwi niba ingabo za SADC zirimo n’iza Afurika y’Epfo zizakomeza kurwana ku ruhande rwa Leta cyangwa zisubira mu bihugu byazo nyuma y’aho M23 ifatiye uriya mujyi.
Minisitiri w’ingabo za Afurika y’epfo Madamu Angie Motshekga mu mpera z’Icyumweru gishize yasuye ingabo z’iki gihugu ziri i Goma.
Hari mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yarangije kuri uyu wa Gatandatu tariki 25, Mutarama, 2025.
Hasanzwe hari ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Afurika y’Epfo bukubiye mu kiswe Memorandum of Understanding Defense Cooperation.
Kuwa Mbere tariki 21, Mutarama, 2025, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yagariye na mugenzi we wa DRC witwa Felix Tshisekedi bahuriye i Davos mu Busuwisi ahaberaga inama zitandukanye zo muri World Economic Forum.

Nta makuru yatangajwe kubyo baganiriyeho, gusa abasesengura uko ibintu byifashe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko Abakuru b’ibihugu byombi bagarutse ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.