Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Aravugwaho Kwica Se Akajya Kwirega Kuri Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Kicukiro: Aravugwaho Kwica Se Akajya Kwirega Kuri Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2024 1:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yahise yishyikiriza Polisi
SHARE

Mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umusore ukekwaho kwica Se arangije yishyikiriza Ubugenzacyaha.

Uwapfuye yitwa Abdul Muhire akaba yari afite imyaka 48 y’amavuko naho uwo muhungu we afite imyaka 25.

TV 1 ivuga ko byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ubwo Se yasangaga umuhungu we aryamye amubwira ko atamushaka iwe, bahita batangira kurwana.

Byabereye mu Kagari ka Muko, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Uwo mubyeyi yaguye hasi ntiyashobora kweguka, uwo mwana abonye ko ari uko bigenze ahita yijyana kuri Polisi( ahenshi kuri station za Polisi haba hari na RIB).

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abaturanyi babwiye itangazamakuru ko ibyo byabaye Nyina w’uwo musore akaba n’umugore w’uwo mugabo yajyanye abana ku ishuri.

Ntiyari ahari.

Bavuga ko uwo mwana hari aho yari yaragiye ahamara igihe ariko aza kugaruka iwabo.

Aho Se atahiye, yasanze uwo muhungu mu nzu aramusohora undi arabyanga nibwo batangiye kurwana.

Umuturage ati: “ Se yaje aramubwira ngo namusohokere mu nzu kuko atazi aho yari ari, umuhungu amukubita ikintu ntazi icyo ari cyo, arangije ahita yitanga kuri Polisi”.

- Advertisement -

Kugira ngo umugore amenye ibyabaye byatewe n’uko uwo musore yageze kuri Polisi asaba umupolisi telefoni ngo amutize ahamagare Nyina amubwire ibyabaye.

Undi yaje asanga koko umugabo yashizemo umwuka.

Ibyo byose byasakaye muri rubanda mu ma saa mbiri ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars avuga ko amakuru yabyo bayamenya ahagana mu masaa tanu z’ijoro.

Ati: “Ahagana mu saa tanu z’ijoro nibwo ayo makuru twayamenye ubwo uwo musore yazaga kwirega kuri station ya Polisi ya Masaka. Yaje avuga ko yarwanye na Se bikaza kuviramo Se gupfa. Twahise tujya aho ibyo byabereye gusanga koko byabaye”.

Gahonzire avuga ko amakuru y’ibanze bayahawe n’umugore y’uwo mugabo wapfuye, akaba amakuru  yameza ko hari ubwumvikane buke bwari hagati ye  n’umugabo we ariko, rimwe na rimwe, bukaguka bukagera kuri uwo musore wabo.

CIP Wellars Gahonzire avuga ko uwo musore yari amaze igihe yaragiye muri Muhanga kuhigira imodoka.

Aho atahiye yageze iwabo atangira kugirana amakimbirane na Se wamubazaga aho yari amaze iminsi aba, nibwo barwanaga biviramo urupfu uwo mubyeyi.

Polisi yihanganishije umugore wa nyakwigendera kandi isaba abantu kureka amakimbirane ariko mu gihe hari aho avutse kuyakemura bikaba intambwe ya mbere iterwa aho gushyamirana.

TAGGED:CIPGahonzireKicukiroKwicaMasakaSeUmugoreUmuhunguUmuturageUmuvugiziUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Yashyize Mu Gisirikare 7,43 % By’Ingengo Y’Imari Ya 2025
Next Article Abanyarwandakazi Bamuritse Imideli Mu Birori Byaririmbyemo Jennifer Lopez
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?