Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Bagwiriwe N’Urukuta Rwa Lodge Bari Baryamyemo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Kicukiro: Bagwiriwe N’Urukuta Rwa Lodge Bari Baryamyemo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 April 2025 11:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Urukuta rwagwiriye abari bacumbitse aha hantu( Ifoto@Moses Bahati)
SHARE

I Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro ahitwa ku Mulindi haraye habeye ibyago byatewe n’urukuta rwagwiriye abantu bari bacumbitse mu nzu yabigenewe,  babiri bajyanwa kwa muganga.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12, Mata, 2025 umwe mu minsi yaguyemo imvura nyinshi kurusha indi irindwi ishize.

Byabaye saa saba n’igice bibera ku macumbi aturanye n’akabari kitwa Right Bar.

Umwe mu bakora muri iriya nzu y’amacumbi iri ku Mulindi yabwiye The New Times ko inkuta zahirimiye abacumbitsi mu ma saa saba z’amanywa.

Uwatanze ayo makuru yitwa Sylvèstre Nsengiyumva akaba yagize ati: “ Abakiliya babiri bari baryamye muri kimwe mu byumba byacu bahirimiwe n’urukuta rurabakomeretsa cyane”.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abakomeretse bagiye kuvurirwa mu bitaro bya Masaka biri mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ariko undi muturage wari uri muri ibyo byumba we ahava ari mutaraga.

CIP Gahonzire avuga ko ikibabaje ari uko nyiri iryo cumbi atari yararishyirishije mu bwishingizi, bityo akaba yabihombeye, ibintu Gahonzire avuga ko bidakwiye.

Polisi ivuga ko yatangiye iperereza ryimbitse ku by’ukuri byaba byateye ibyo byago.

TAGGED:IcumbiImvuraKicukiroMulindiNyarugungaUrukuta
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Iravugwaho Gusenya Ibitaro By’Indembe Muri Gaza
Next Article Ukraine: Uburusiya Buravugwaho Kurasa Missile Yishe Abasivile 31
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?