Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Bataye Umwana Mu Cyobo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kicukiro: Bataye Umwana Mu Cyobo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 February 2023 9:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uyu mwana w'imyaka icyenda Mukase yamutaye mu cyobo Imana ikinga akaboko
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu taliki 08, Gashyantare, 2023 mu Mudugudu wa Biryogo, Akagari ka Cyimo mu Murenge wa Masaka muri Kicukiro umwana w’imyaka icyenda(9) yakuwe mu mwobo abawubonye bavuga ko ureshya na metero 15 bamutayemo.

Basanze ari muzima ariko yavunitse akaguru.

Amakuru avuga ko umwobo basanzemo uriya mwana uherereye mu rugo rw’uwitwa Bigabo.

Ni umwana w’umuhungu witwa Cedric akaba ari mwene Evariste Siborurema ariko ntagira Nyina ahubwo yarerwaga na Mukase.

Turacyagerageza kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka witwa Alfred Nduwayezu ngo agire icyo adutangariza kuri aya makuru ariko ntarafata telefoni ye.

Ihohoterwa rikorerwa abana ni kimwe mu bintu bintu bibahungabanya bakiri bato.

Hari abicwa, abakoreshwa imirimo ivunanye, abakorerwa iyicarubozo nk’uko byagendekeye uriya mwana, ababuzwa kwiga bagakoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO witwa Evariste Murwanashyaka ufite n’inshingano zo kwita ku bana by’umwihariko avuga ko bikunze kugaragara ko abana barerwa na ba mukase bafatwa nabi.

Evariste Murwanashyaka ukora muri CLADHO

Asaba abayobozi mu z’ibanze ko bagomba kureba niba umwana runaka  abana na Mukase kubera ko ari ko urukiko rwategetse.

Ati: “ Inzego zikwiye kujya ziturebera niba ababyeyi barera abana ari ababo, zikareba niba umwana arerwa na Mukase kubera ko ari ko urukiko rwanzuye. Bakareba niba Nyina w’umwana ahari, bakanabaza impamvu atari kwa Nyina ahubwo akaba arererwa kwa Mukase.”

Murwanashyaka avuga ko amategeko avuga ko umwana aba agomba kubana n’umwe mu babyeyi( mu gihe batumvikana) ugaragara ko azamucungira umutekano akumubeshaho neza.

Yaboneyeho gusaba ko uriya mwana yazashyirwa Nyina akiriho aho kuguma kwa Mukase.

TAGGED:featuredIcyoboKicukiroMasakaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Umurenge Wategetse Abahinzi Kurandura Imigozi Y’Ibijumba
Next Article Amerika Ihangayikishijwe N’Abacanshuro Muri Libya Na Sudani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?