Kicukiro: Bataye Umwana Mu Cyobo

Uyu mwana w'imyaka icyenda Mukase yamutaye mu cyobo Imana ikinga akaboko

Kuri uyu wa Gatatu taliki 08, Gashyantare, 2023 mu Mudugudu wa Biryogo, Akagari ka Cyimo mu Murenge wa Masaka muri Kicukiro umwana w’imyaka icyenda(9) yakuwe mu mwobo abawubonye bavuga ko ureshya na metero 15 bamutayemo.

Basanze ari muzima ariko yavunitse akaguru.

Amakuru avuga ko umwobo basanzemo uriya mwana uherereye mu rugo rw’uwitwa Bigabo.

Ni umwana w’umuhungu witwa Cedric akaba ari mwene Evariste Siborurema ariko ntagira Nyina ahubwo yarerwaga na Mukase.

- Advertisement -

Turacyagerageza kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka witwa Alfred Nduwayezu ngo agire icyo adutangariza kuri aya makuru ariko ntarafata telefoni ye.

Ihohoterwa rikorerwa abana ni kimwe mu bintu bintu bibahungabanya bakiri bato.

Hari abicwa, abakoreshwa imirimo ivunanye, abakorerwa iyicarubozo nk’uko byagendekeye uriya mwana, ababuzwa kwiga bagakoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO witwa Evariste Murwanashyaka ufite n’inshingano zo kwita ku bana by’umwihariko avuga ko bikunze kugaragara ko abana barerwa na ba mukase bafatwa nabi.

Evariste Murwanashyaka ukora muri CLADHO

Asaba abayobozi mu z’ibanze ko bagomba kureba niba umwana runaka  abana na Mukase kubera ko ari ko urukiko rwategetse.

Ati: “ Inzego zikwiye kujya ziturebera niba ababyeyi barera abana ari ababo, zikareba niba umwana arerwa na Mukase kubera ko ari ko urukiko rwanzuye. Bakareba niba Nyina w’umwana ahari, bakanabaza impamvu atari kwa Nyina ahubwo akaba arererwa kwa Mukase.”

Murwanashyaka avuga ko amategeko avuga ko umwana aba agomba kubana n’umwe mu babyeyi( mu gihe batumvikana) ugaragara ko azamucungira umutekano akumubeshaho neza.

Yaboneyeho gusaba ko uriya mwana yazashyirwa Nyina akiriho aho kuguma kwa Mukase.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version