Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Hatashywe Inzu Zihendutse Mu Gukemura Ikibazo Cy’Amacumbi Make
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kicukiro: Hatashywe Inzu Zihendutse Mu Gukemura Ikibazo Cy’Amacumbi Make

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 September 2022 7:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Gahanga hatashywe inzu zigezweho zubatswe mu buryo burondereza ubutaka kandi zujuje ibisabwa ngo uzituye yumve aguwe neza.

Zubatswe mu Mudugudu bahaye izina rya Umutuzo Village, mu rwego rwo kumvisha abazituye n’abazazitura ko kuzima bivuze guca ukubiri na rwaserera zo guhora wimuka kubera ubukode.

Umwe mu bayobozi bakuru batangije uriya mushinga bise ‘Gira Inzu’ witwa Stéphane Monceaux yavuze ko bahisemo gushora mu Rwanda kubera ko ari igihugu gitekanye kandi cyorohereza ishoramari.

Ati: “Twagira  ngo tubereke icyo dushobora gukora kandi mwabibonye  dushoboye. Ni umushinga kandi twateguye cyera ariko twishimiye ko ugezweho, ariko iki ni ikiciro cya mbere turacyafite indi mishinga.”

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré yashimye abatekereje uriya mushinga avuga ko uje wunganira umubano u Rwanda rusanzwe rifitanye n’u Bufaransa.

Anfré avuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu mishinga ifitiye akamaro ibihugu byombi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko imishinga igamije kubonera Abanyarwanda aho batura heza ari iyo kwishimirwa.

Ngo iri mu mujyo w’ibyo Leta y’u Rwanda ishaka kugeza ku baturage bayo cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “Umujyi wa Kigali utuwe na Miliyoni 1.5. Buri mwaka hiyongeraho abantu 350,000. Uko abaturage biyongera niko bazakenera aho gutura. Ikindi kandi mu myaka 30 iri imbere abatuye Kigali bazaba barikubye gatatu.”

Rubingisa avuga ko abatuye Umujyi wa Kigali bose bishimira gutura aheza kandi ngo bizabigeraho uko imishinga yo kubibafashamo izagenda ibegerezwa.

Ikigo cyatangije uyu mushinga kitwa Gira Inzu. Gihuriweho n’Abanyarwanda ndetse n’Abafaransa.

Cyatangiye gukora mu mwaka wa 2019.

Ni amacumbi agamije gufasha abaturage kubona amacumbi mu buryo bworoshye

Mu nzu 250 giteganya kubaka buri mwaka, muri uyu kimaze kubaka inzu 67, buri inzu ikagira igiciro kiri hagati ya Miliyoni Frw 35  na Miliyoni Frw 120 bitewe n’inzu umuntu yifuza.

Hari izifite ibyuma bibiri na salon n’izifite ibyumba bitandatu..

Barateganya no kuzubaka izifite agaciro ka Miliyoni Frw 15.

Inzu zubatswe kugeza ubu zifite aho abana bagenewe gukinira, ahatewe ibiti ndetse n’amatara kugira ngo ubusabane bukomeze no mu masaha y’ijoro.

Izi nyubako zubatswe mu Mudugudu wa Kagasa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Uko inzu z’aho zihagaze
TAGGED:featuredGahangaKicukiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mizi Y’Urubanza Aregwamo Kabuga Ntiyagaragaye Mu Rukiko
Next Article U Rwanda Na Singapore Basinye Amasezerano Yo Guhererekanya Abanyeshuri Ba Kaminuza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?