Kicukiro: Inkuba Yatwitse Etaje ‘Ifite Umurindankuba’

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Iyi nzu yari iri mu bwishingizi. Ifoto: RNP.

Saa moya za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 23, Gashyantare, 2026, inkuba yakubise etaje iri mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Nonko, Umurenge wa Nyarugunga muri Kicukiro ikongora igice cyayo cyo hejuru.

Iyo etaje yabagamo uwitwa Pascal Ufitinema ariko ntiyagize icyo imutwara we n’abe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko ibyo byago byabaye saa moya za mu gitondo, kandi ko hakekwa ko byatewe n’inkuba.

Iyo nzu yo mu bwoko bwa etaje, igice kibasiwe ni icyo hejuru, ibyari bikirimo birimo imyambaro, matola, igikoni, aho bafatira amafunguro n’ikigega cy’amazi bikaba byahiye.

Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryahuruye rizimya inkongi itaradukira n’ibindi byumba.

Amahirwe ni uko iyo nyubako yari ifite ubwishingizi bwa SONARWA.

CIP Wellars Gahonzire avuga ko muri iki gihe cy’imvura nyinshi(nk’uko biherutse gutangazwa na Meteo Rwanda) abantu bakwiye kwigengesera muri byose.

Ati: “Abantu bareke kugenda mu mvura, bareke kureka amazi imvura iri kugwa, babyirinde kuko ibyo ni bimwe inkuba iboneramo gukubitiramo abantu. Abantu barebe kandi niba nta mazi yinjira mu nkuta atazasenya ibikuta bikabagwira nk’uko byagendekeye umuntu wo muri Kimironko”.

Aha yavugaga CSP Kamanzi wari waragiye mu kiruhuko cy’izabukuru urukuta rwagwiriye kuri iki Cyumweru ubwo yari aryamye aruhuka rukamuhitana.

Byatewe n’uko rwari rwinjiwemo n’amazi araruganza ruza guhirimira ku cyumba yari aryamyemo.

Gahonzire kandi asaba abaturiye za ruhurura kujya baba baretse kuzicaho mu gihe amazi atarakama kuko imivu ishobora kubakundukana, ikabahitana.

Ababyeyi nabo bagiriwe inama yo kujya bitabira kujya gucura abana babo babarinda ko baza guhitanwa n’imivu bataha cyangwa bakaba bahurira n’akandi kaga mu nzira.

Abamotari bugama munsi y’ibiraro byitwa Poids Lourds nabo baburiwe kutabikora kuko baba bari mu kaga ku gutungurwa n’ubwinshi bw’amazi amanuka ku misozi ihakikije.

Muri uyu mujyo kandi abatuye Umujyi wa Kigali baributswa ko bidahuje n’ubwenge gukomeza kumva radiyo, televiziyo cyangwa gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

Meteo Rwanda iherutse gutangaza ko hagati ya 21 na 28, Gashyantare, 2026  mu bice byinshi by’u Rwanda hazagwa imvura iri hejuru y’iyagwaga mu bihe nk’ibi bityo ko abaturage bakwiye kubimenya hakiri kare bagafata ingamba z’ubwirinzi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *