Kicukiro: Polisi Yarashe Umujura Ufite Ibyangombwa By’Uwahoze Ari Umunyamakuru

Umwanditsi wa Taarifa

Saa munani z’ijoro ryacyeye, Polisi yarasiye umuntu yemeza ko yari umujura mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe muri Kicukiro. Yamusatse imusangana ibyangombwa by’uwahoze ari umunyamakuru wa TV 10.

Chief Inspector of Police( CIP) Wellars Gahonzire uvugira uru rwego mu Mujyi wa Kigali yabwiye Taarifa Rwanda ko uwo muntu yashatse gutema umupolisi, mugenzi we ahita amurasa.

Umuturage witwa Léopold Munyemana niwe watabaje Polisi nyuma yo kumva ko hari abantu bamucukuriraga inzu.

Abapolisi bari ku irondo batabaye bahageze babiri muri abo bantu Gahonzire yita abajura bariruka, usigaye ashaka gutema umupolisi nibwo undi yamurashe amutsinda aho.

CIP Gahonzire ati: “Umuturage witwa Munyemana Léopord yatabanje inzego z’umutekano avuga ko hari abajura bari kumucukurira inzu, abapolisi bari kuri patrol bahise bajyayo bahageze basanga ni abantu batatu bari gucukura inzu. Bacukuzaga za fér à bétons, bafite umuhoro, babiri babonye abapolisi bahita biruka, umwe yanga kwiruka ahita afata umupanga ashaka gutema abapolisi, nibwo bamurasaga arapfa”.

Avuga ko abapolisi bagenzuye ibyo uwarashwe yari afite mu mufuka ngo bamenye umwirondoro we basanga nta byangombwa bye bwite yari afite, ahubwo bamusangana iby’uwahoze ari umukozi w’ikigo gikora itangazamakuru kitwa Radio/TV 10 witwa Léandre Niyomugabo.

Ibyo ni ikarita y’akazi, ikarita ya Banki ya Equity n’iya Ecobank, irangamuntu, perimi na visa card na telefoni, byose bikaba ibya Niyomugabo.

Polisi ivuga ko igiye gukora iperereza ikamenya aho uwo muntu akomoka n’amazina ye, kuko nta cyangombwa na mba yari afite.

Ikindi ni uko iri buhamagere Niyomugabo  imubaze iby’ibyo byombwa hanyuma abisubizwe.

CIP Gahonzire ati: “ Turamuhamagara adusobanurire iby’ibyo byangombwa bye hanyuma tubimusubize”.

Taarifa Rwanda ifite amakuru y’uko Niyomugabo amaze imyaka hafi itatu atakiri umukozi wa TV10 ahubwo asigaye ari YouTuber.

Polisi  ivuga ko muri iki Cyumweru kiri kurangira hari ubujura bwagaragaye muri Ndera ya Gasabo na Mageragere ya Nyarugenge.

Umuvugizi wayo mu Mujyi wa Kigali avuga ko mu mirenge ifite ibice binini by’icyaro ari ho hakunze kugaragara ubujura bwo gushikuza, gucukura inzu n’ibindi, mu gihe mu mirenge isirimutse hagaragara ubujura bwibanda ku byuma by’ikoranabuhanga no kwiba imodoka.

Gahonzire avuga ko abo bose bagomba kurya bari menge kuko Polisi izabahiga akabafata byatinda byatebuka.

Yemeza ko mu kugenzura amayeri y’abajura, Polisi yasanze ku manywa birirwa batembera aho bari bwibe, bareba uko hateye, bamwe bakirirwa ari abayede, abandi ari abakaraningufu, byose bakabikora mu gutata aho bari bwibe.

Agira abaturage inama yo kujya bagira amakenga, bakamenya ko abirirwa batembera aho mu nsisiro bose atari ba miseke igoroye.

Ikindi abatuye Kigali bagomba kwirinda, nk’uko abivuga, ni uguha abakalani uburyo bwo kwinjira mu bipangu no muri salons cyangwa ibindi byumba kuko Polisi yasanze abo bantu ari bo bwira bakaza kwiba.

Iperereza rya Polisi kandi ryamenye ko hari abantu bava mu mirenge cyangwa utugari runaka bakajya kwiba mu tundi kuko baba bahawe amakuru n’abo bafatanya muri ubwo bujura.

Umurambo w’uwarasiwe i Kanombe wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gusuzumwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto