U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Minisitiri w'ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula ubwo yavugaga kuri iki kigo. (Ifoto@MINICT)

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, igiye gutangiza ikigo kitwa CyberHub kizatoza abahanga mu gutahura no gukumira ibitero bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Ikigo gishamikiye kuri iyi Minisiteri kitwa National Cyber Security Authority (NCSA), nicyo kizagenzura imikorere y’iki gishya kigiye gushingwa, kikazaba gikorera mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rigisha ikoranabuhanga na siyansi riri muri KIST.

Kizashyirirwaho gutoza abantu ikoranabuhanga rihambaye mu kumenya uko ibitero by’ikoranabuhanga bikorwa n’uko byakumirwa.

Buri mwaka kizajya gisohora abantu 200 kandi 30% byabo bazaba ari abagore.

Kizaba gifite za labo z’ikoranabuhanga, amashuri, n’ahandi hanini ho gutoza abanyeshuri n’abandi bahanga mu ikoranabuhanga ngo bashobore gukora ibintu bizafasha igihugu kubona ubwirinzi mu ikoranabuhanga.

U Rwanda ruri gushora cyane mu ikoranabuhanga rikoresha amakuru y’ubwoko bwose bityo kuyarinda bikaba ingenzi mu mikoreshereze yayo.

Mu byumba bizaba bigize iki kigo,  hazabamo n’ahandi abanyeshuri, abarimu n’abashakashatsi bazajya bahurira bagasangira ikawa ari nako bungurana ibitekerezo ku mishinga uhuye n’inshingano zabo.

Bahise “salon-café”.

Amasomo abahanga bazahahererwa, azafasha mu guhanga imirimo ishamikiye ku ikoranabuhanga, bitume bamwe bashinga ibigo bizaha urubyiruko akazi.

U Rwanda rusanganywe ahantu rutorera abahanga mu ikoranabuhanga harimo ikigo kiri mu Karere ka Nyabihu kitwa Rwanda Coding Academy, ikigo  Norrsken kiri mu Mujyi wa Kigali, Eureka Mu Rugo gikorera muri Kaminuza Nyafurika y’imibare na Siyansi, AIMS  mu Karere ka Kicukiro n’ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version